Urubuga rwacu rwemewe rwa interineti—Rukoreshe ufasha umuntu uvuga urundi rurimi
Mwereke urubuga rwacu: Mwereke kuri urwo rubuga ahanditse ngo “Ururimi,” kugira ngo ahitemo ururimi yifuza. (Hari indimi zibonekaho ibintu bike kuri urwo rubuga.)
Mwereke ipaji yo kuri urwo rubuga iri mu rurimi rwe: Mwereke ipaji yo muri kimwe mu bitabo byacu, urugero nk’igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyangwa inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Mbese wifuza kumenya ukuri?” Kanda ahanditse ngo “Soma mu” uhitemo ururimi nyir’inzu yifuza.
Reka atege amatwi ingingo imwe: Shaka ingingo yo gutega amatwi niba iboneka mu rurimi rwe, uyimwumvishe. Niba urimo wiga urundi rurimi, ongera ubuhanga bwawe usoma ari na ko wumva ingingo zo gutega amatwi.—Kanda ahanditse ngo “Ibitabo/Ibitabo n’udutabo” cyangwa “Ibitabo/Amagazeti.”
Kubwiriza umuntu ufite ubumuga bwo kutumva: Niba uhuye n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva mwereke videwo yo mu rurimi rw’amarenga igaragaza igice cyo muri Bibiliya, igitabo, agatabo cyangwa inkuru y’Ubwami.—Kanda ahanditse ngo “Ibitabo/Ururimi rw’amarenga.”
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 6]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Murimo w’Ubwami)
Kora ibi
1 Kanda kuri aka kamenyetso ▸ kugira ngo atege amatwi ingingo watoranyije (niba iboneka mu rurimi ushaka). Niba wifuza kugira izo uvanaho, kanda ahanditse ngo “Uburyo wabivanaho.”
2 Kanda ahanditse ngo “Soma mu” uhitemo ururimi, kugira ngo abone iyo paji mu rurimi rwe.
3 Kanda ahanditse ngo “Ibikurikira” cyangwa “Ibirimo” kugira ngo usome indi ngingo cyangwa ikindi gice.