ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/13 p. 2
  • Uzabahe ikaze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uzabahe ikaze
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Abazaza mu Rwibutso bazungukirwa cyane
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Kwakira abatumiwe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ni gute twafasha abazaterana ku Rwibutso?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Kora ku Buryo Bumva ko Bahawe Ikaze mu Rwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 3/13 p. 2

Uzabahe ikaze

1. Ni ryari tuzaba dufite uburyo bwiza bwo kubwiriza, kandi se kuki?

1 Kwizihiza Urwibutso ruba buri mwaka bituma tubona uburyo buhebuje bwo kubwiriza. Tekereza kuri ibi: muri uyu mwaka twiteze ko abantu basaga miriyoni icumi bazaza mu Rwibutso bagasobanukirwa uburyo bubiri Imana yatugaragarijemo ko idukunda binyuze ku ncungu (Yoh 3:16; 15:13). Bazamenya imigisha bashobora kubona babikesheje impano Yehova yatanze (Yes 65:21-23). Icyakora, uzatanga disikuru si we wenyine uzaba afite uburyo bwo kubwiriza ku munsi w’Urwibutso. Abazaba bateranye bose bazaba bafite uburyo bwo kubwiriza baha ikaze abashyitsi.—Rom 15:7.

2. Tuzaha ikaze dute abashyitsi?

2 Aho kugira ngo wiyicarire gusa ucecetse utegereje ko porogaramu itangira, uzafate iya mbere wibwire abo mwegeranye. Abashyitsi bashobora kuba batisanzuye kandi batazi uko biri bugende. Kumwenyura no kubasuhuza bya gicuti bizatuma bumva bisanzuye. Kugira ngo umenye niba umuntu yaje bitewe n’ubutumire yahawe, ushobora kumubaza niba ari ubwa mbere aje mu materaniro yacu cyangwa se niba hari umuntu azi mu itorero. Ushobora kumusaba ko mwicarana maze ukamwereka imirongo y’Ibyanditswe muri Bibiliya ukamwereka no mu gitabo cy’indirimbo. Niba Urwibutso rwabereye mu Nzu y’Ubwami, ushobora kumusobanurira ibirimo. Nyuma ya disikuru wamubaza niba hari ibibazo yibaza kugira ngo ubisubize. Niba itorero ryanyu rigomba guhita riva mu Nzu y’Ubwami kugira ngo irindi torero riyikoreshe, ushobora kumubaza uti “Urwibutso se warubonye ute? Nazakubona nte se ngo tuganire?” Hanyuma ushyireho gahunda y’igihe uzamusurira. By’umwihariko, abasaza bazatera inkunga ababwiriza bakonje bazaba baje mu Rwibutso.

3. Kuki ari iby’ingenzi gufata iya mbere tugaha ikaze abashyitsi baje mu Rwibutso?

3 Bizaba ari ubwa mbere abashyitsi benshi babonye ibyishimo, amahoro n’ubumwe biranga paradizo yo mu buryo bw’umwuka abagize ubwoko bwa Yehova barimo (Zab 29:11; Yes 11:6-9; 65:13, 14). Ni iki abashyitsi bazasigara bibuka igihe Urwibutso ruzaba rurangiye? Bizaterwa ahanini n’ukuntu tuzafata iya mbere tukabaha ikaze.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze