ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/13 pp. 3-4
  • Tega amatwi wige

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tega amatwi wige
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Mbese witeguye amafunguro yo mu buryo bw’umwuka?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • ‘Tega Amatwi Wunguke Ubwenge’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Igihe cyo gufata amafunguro yo mu buryo bw’umwuka no kwishima
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • “Nteranyiriza abagize ubu bwoko”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 4/13 pp. 3-4

Tega amatwi wige

1. Kuki dukwiriye gushyiraho imihati kugira ngo dutege amatwi kandi twige igihe turi mu ikoraniro ry’intara?

1 Vuba aha tuzatangira amakoraniro y’intara yo mu mwaka wa 2013. Ubu hakozwe byinshi mu gutegura ikoraniro rihuje n’ibyo abantu bo hirya no hino ku isi bakeneye. Ese watangiye kwitegura kugira ngo uzifatanye mu minsi itatu ikoraniro rizamara? Mu makoraniro y’intara hashobora kuba ibirangaza byinshi. Ku bw’ibyo, tugomba gushyiraho imihati tugakurikira ikoraniro twitonze. Kubera ko ibyiciro by’ikoraniro biba ari birebire ugereranyije n’amateraniro, tuba tugomba kumara igihe kirekire duteze amatwi. Nanone kandi, urugendo dukora hamwe n’ibindi bintu bishobora gutuma tunanirwa. None se, ni iki kizatuma tutarangara kugira ngo dutege amatwi kandi twige?—Guteg 31:12.

2. Twakora iki kugira ngo dutegurire imitima yacu ibyo tuziga mu ikoraniro?

2 Mbere y’uko ikoraniro ritangira: Ku rubuga rwacu rwa www.pr2711.com, haba hariho porogaramu y’ikoraniro, imitwe ya disikuru n’umurongo w’Ibyanditswe umwe cyangwa ibiri buri disikuru ishingiyeho. Niba dushobora gukoresha interineti, kureba iyo porogaramu mbere y’igihe bizadufasha gutegurira imitima yacu ibyo tuziga mu ikoraniro (Ezira 7:10). Ese mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango ushobora gufasha abagize umuryango wawe kugerageza gutahura ibizigirwa mu ikoraniro?

3. Ni iki kizadufasha gutega amatwi twitonze?

3 Mu ikoraniro: Niba bishoboka ujye ujya mu bwiherero mbere y’uko ikoraniro ritangira. Nanone igihe bishoboka ujye uzimya telefoni kugira ngo umuntu atakwandikira cyangwa akaguhamagara bigatuma urangara, cyangwa se wowe ukaba wagira uwo wandikira mu gihe cy’ikoraniro. Niba udashobora gufunga telefoni yawe, ujye ufunga ijwi ryayo kugira ngo itarangaza abandi mu gihe umuntu aguhamagaye. Niba mu gihe cy’ikoraniro ukoresha ibikoresho bya elegitoroniki, ntukarangaze abandi. Jya wirinda kurya no kunywa mu gihe cy’ikoraniro (Umubw 3:1). Jya ukomeza guhanga amaso utanga disikuru. Mu gihe hasomwa umurongo w’Ibyanditswe ujye ukurikira muri Bibiliya yawe. Ujye ugira utuntu duke wandika.

4. Ababyeyi bafasha bate abana babo gutega amatwi no kwiga?

4 Twifuza ko n’abana bacu biga kandi bagatega amatwi. Mu Migani 29:15 havuga ko “umwana udahanwa azakoza nyina isoni.” Ku bw’ibyo, ni byiza ko abagize imiryango bicarana kugira ngo ababyeyi barebe neza ko abana babo bakurikira mu ikoraniro, aho kuganira, kohererezanya ubutumwa, cyangwa kugendagenda. Niyo abana baba bakiri bato ku buryo badashobora kumva ibivugwa, bashobora gutozwa gukurikira no kwicara batuje.

5. Kuki ari iby’ingenzi gusuzuma ibyo twize mu ikoraniro, kandi se twabikora dute?

5 Buri munsi nyuma y’ikoraniro: Ujye uryama kare kugira ngo uruhuke bihagije. Gusubiramo ibyo wumvise bizatuma umara igihe kirekire ubyibuka. Ni byiza ko abagize umuryango bafata iminota mike mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango bagasuzumira hamwe ibyo bize. Mu gihe ujyanye n’incuti zawe gusangira amafunguro, byaba byiza witwaje agapapuro wanditseho kugira ngo uzibwire ikintu kimwe cyangwa bibiri byagushimishije cyane. Nimusubira mu rugo muvuye mu ikoraniro, muzafate akanya mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango musuzumire hamwe ibyo mwashyira mu bikorwa. Nanone buri cyumweru mushobora gufata igihe cyo gusuzuma bimwe mu bintu bishya byasohotse mu ikoraniro.

6. Ese kujya mu ikoraniro gusa birahagije? Sobanura.

6 Amafunguro ateguye neza nta cyo yamarira umuntu aramutse atayariye kandi ngo umubiri uyakuremo ibyo ukeneye. Ibyo ni na ko bimeze ku mafunguro yo mu buryo bw’umwuka azatangwa mu ikoraniro ry’intara. Ayo mafunguro azatugirira akamaro nitwifatanya ku byiciro byose by’ikoraniro, tugatega amatwi twitonze kandi tugashyira mu bikorwa ibyo tuziga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze