Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Zefaniya
1. Zefaniya yabaye umuhanuzi mu yihe mimerere, kandi se kuki yadusigiye urugero rwiza?
1 Hari mu kinyejana cya karindwi rwagati M.Y. kandi gusenga Bayali byakorwaga ku mugaragaro mu Buyuda. Umwami mubi Amoni yari amaze igihe gito yishwe kandi Umwami Yosiya wari ukiri muto ni we wategekaga (2 Ngoma 33:21–34:1). Icyo gihe Yehova yahagurukije umuhanuzi Zefaniya kugira ngo atangaze urubanza rwe. Nubwo Zefaniya ashobora kuba yari umwe mu bagize umuryango wa cyami wo mu Buyuda, ntiyigeze apfobya ubutumwa bwa Yehova bwaciragaho iteka abayobozi b’u Buyuda (Zef 1:1; 3:1-4). Muri iki gihe, natwe twihatira kugira ubutwari nk’ubwa Zefaniya tukirinda ko amasano y’imiryango atuma tudasenga Yehova mu buryo bukwiriye (Mat 10:34-37). Ni ubuhe butumwa Zefaniya yatangaje kandi se ibyo byageze ku ki?
2. Twakora iki kugira ngo tuzarindwe ku munsi w’uburakari bwa Yehova?
2 Nimushake Yehova: Yehova ni we wenyine ushobora kurokora abantu ku munsi w’uburakari bwe. Ni yo mpamvu Zefaniya yateye abantu b’i Buyuda inkunga yo gushaka Yehova, gushaka gukiranuka no gushaka kwicisha bugufi bagifite igihe cyo kubikora (Zef 2:2, 3). Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Kimwe na Zefaniya, natwe dutera abandi inkunga yo gushaka Yehova. Icyakora tugomba kugira icyo dukora, tukiyemeza kutazigera na rimwe ‘dusubira inyuma ngo tureke gukurikira Yehova’ (Zef 1:6). Dushaka Yehova twiyigisha Ijambo rye tubyitondeye kandi tukamusenga tumusaba ubuyobozi. Dushaka gukiranuka tugira imibereho itanduye. Dushaka kwicisha bugufi twitoza kuganduka kandi tukaba twiteguye gukurikiza ubuyobozi duhabwa n’umuteguro wa Yehova.
3. Kuki twagombye kurangwa n’icyizere mu murimo wo kubwiriza?
3 Ibyiza yagezeho: Bamwe mu bantu bo mu Buyuda bitabiriye ubutumwa bw’urubanza Zefaniya yatangazaga, cyane cyane Yosiya watangiye gushaka Yehova akiri muto. Nyuma yaho, Yosiya yakoze igikorwa gikomeye cyo gukura ibigirwamana muri icyo gihugu (2 Ngoma 34:2-5). Muri iki gihe, nubwo imbuto z’Ubwami zimwe zigwa ku nzira, ku rutare cyangwa mu mahwa, hari n’izigwa mu butaka bwiza maze zikera izindi mbuto (Mat 13:18-23). Twiringiye ko Yehova azakomeza kuduha umugisha mu mihati dushyiraho tubiba imbuto z’Ubwami.—Zab 126:6.
4. Kuki dukwiriye ‘gutegereza Yehova’?
4 Abantu bamwe bo mu Buyuda bumvaga ko Yehova atari kuzagira icyo akora. Icyakora, Yehova yavuze ko umunsi we ukomeye wari wegereje (Zef 1:12, 14). Abari kumuhungiraho ni bo bonyine bari kurokoka (Zef 3:12, 17). Mu gihe ‘tugitegereje Yehova,’ nimucyo dukorere Imana yacu ikomeye twishimye kandi twunze ubumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera.—Zef 3:8, 9.