Uburyo bw’icyitegererezo
Umunara w’Umurinzi 1 Gicurasi
“Uramutse ufite ubushobozi bwo gukuraho ibibazo byose byo mu isi, ni ikihe waheraho? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza ko vuba aha Imana izakuraho icyo kibazo uvuze, ndetse n’ibindi byinshi. [Hitamo umurongo w’Ibyanditswe mwasoma uhuje n’ibyo muganiriye, urugero nko muri Daniyeli 2:44; Imigani 2:21, 22; Matayo 7:21-23; cyangwa 2 Petero 3:7.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi, igaragaza uko Imana izakura ku isi ibyo bibazo n’igihe izabikuriraho.”
Nimukanguke! Gicurasi
“Ese utekereza ko hari igihe abantu bazagira amazu meza kandi bakabaho badahura n’ibibazo by’ubukene? [Reka asubize.] Dore icyo Imana yasezeranyije abantu ku birebana n’ibyo bibazo. [Soma muri Yesaya 65:21-22.] Iyi gazeti ya Nimukanguke! igaragaza ko Imana izasohoza ayo masezerano yose yasezeranyije abantu n’icyo twakora kugira ngo tuzayabone.”