ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/15 p. 2
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Ibisa na byo
  • Gukoresha Internet—Jya Uba Maso Kugira ngo Wirinde Akaga Ushobora Guhura na Ko!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bukoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Jya wihutira gusura umuntu ushimishijwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
km 7/15 p. 2

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ese ababwiriza bagombye kumara igihe kinini kuri interineti babwiriza cyangwa bigisha Bibiliya abantu batazi bo mu kindi gihugu?

Hari ababwiriza bagiye bakoresha interineti bashaka abantu bo kwigisha Bibiliya baba mu bihugu umurimo wacu udakorwamo mu bwisanzure cyangwa ibihugu birimo ababwiriza bake. Mu by’ukuri hari abagize icyo bageraho. Icyakora, byaba biteje akaga ababwiriza bagiye kuri interineti bakoherereza abantu ubutumwa busanzwe cyangwa bagashyikirana n’abantu batazi ku mbuga zihuza abantu benshi. (Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nyakanga 2007, p. 3.) Nubwo tuba dufite intego yo gushaka abantu bafite imitima itaryarya ngo tubagezeho ubutumwa b’Ubwami, ibyo biganiro bishobora gutuma umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yifatanya n’incuti mbi, harimo n’abahakanyi (1 Kor 1:19-25; Kolo 2:8). Ikindi kandi, mu bihugu umurimo wacu udakorwamo mu bwisanzure cyangwa aho ubuzanyijwe, hari ubwo abategetsi baba bagenzura ubutumwa bwose. Ibyo bishobora gushyira mu kaga abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu. Ku bw’ibyo rero, ababwiriza ntibakwiriye kujya kuri interineti gushaka abantu bo mu kindi gihugu bagamije kubagezaho ubutumwa bwiza.

Niba tubwirije umuntu w’umunyamahanga mu buryo bufatiweho, ntidukwiriye gukomeza gukurikirana ugushimishwa kwe amaze gusubira iwabo, keretse hari andi mabwiriza yatanzwe n’ibiro by’ishami. Ahubwo dushobora kumwereka uko yakoresha urubuga rwacu rwa jw.org kugira ngo abone ibindi yifuza cyangwa uko yashyikirana n’ibiro by’ishami byo mu gihugu cye. Dushobora no kumusaba kujya ku Nzu y’Ubwami iri hafi y’aho atuye. Icyakora, ntitwirengagije ko hari ibihugu bitabamo Amazu y’Ubwami. Niba yifuza kuzasurwa n’Abahamya bo mu gace atuyemo, tuzuzuza fomu ivuga ngo Musabwe kwita kuri uyu muntu (S-43), maze tuyihe umwanditsi, nawe azayohereze akoresheje urubuga rwa jw.org. Ibiro by’ishami bigenzura umurimo muri icyo gihugu uwo muntu ushimishijwe abamo, ni byo bizi neza imimerere yaho, kandi ni byo bishobora kumuha ubufasha akeneye kugira ngo yige Bibiliya.—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kamena 2014, p. 7, n’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 2011, p. 2.

Niba umuntu tumaze igihe dusura yimukiye mu kindi gihugu, cyangwa niba twiganaga Bibiliya n’umuntu wo mu kindi gihugu twamenyeye kuri interineti gusa, tugomba gukurikiza amabwiriza yavuzwe haruguru. Icyakora, dushobora gukomeza gukurikirana amajyambere y’uwo muntu kugeza igihe habonekeye umubwiriza wo muri ako gace ushobora kumufasha. Nubwo bimeze bityo ariko, niba uwo muntu aba mu gihugu umurimo wacu udakorwamo mu bwisanzure cyangwa aho ubuzanyijwe, tugomba kugira amakenga mu gihe tuganira ku ngingo zo muri Bibiliya twifashishije ibaruwa, telefoni cyangwa ibindi bikoresho bya elegitoroniki.—Mat 10:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze