ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb16 Mutarama p. 1
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UMUNARA W’UMURINZI
  • UMUNARA W’UMURINZI (ku gifubiko)
  • UBUTUMWA BWIZA BUTURUKA KU MANA
  • ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
mwb16 Mutarama p. 1
Bashiki bacu babwiriza bakoresheje agatabo Ubutumwa bwiza, muri Madagasikari

Bashiki bacu babwiriza bakoresheje agatabo Ubutumwa bwiza, muri Madagasikari

Uburyo bw’icyitegererezo

UMUNARA W’UMURINZI

Igazeti y’Umunara w’Umurinzi, Mutarama 2016 | Kuki tugomba kuba inyangamugayo?

Ikibazo: Ese utekereza ko isi yarushaho kuba nziza buri wese aramutse yubahirije iri hame?

Umurongo w’Ibyanditswe: Heb 13:18

Icyo wavuga: Bibiliya idutera inkunga yo kuba inyangamugayo muri byose. Bityo rero, kuba inyangamugayo birakenewe mu mibereho yacu yose. Icyo ni cyo iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi yibandaho.

UMUNARA W’UMURINZI (ku gifubiko)

Ikibazo: Nifuzaga kumenya icyo mutekereza kuri iki kibazo. [Soma ikibazo cya mbere.] Hari abantu batekereza ko iyo umuntu apfuye hari ahandi aba agiye, mu gihe hari abandi batekereza ko iyo umuntu apfuye biba birangiye. Wowe se ubibona ute?

Umurongo w’Ibyanditswe: Umb 9:5

Icyo wavuga: Iyi gazeti isobanura neza icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo. Ese wakwishimira kuyisoma, tukazayiganiraho ikindi gihe?

UBUTUMWA BWIZA BUTURUKA KU MANA

Agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana

Icyo wavuga: Nari mbasuye ngira ngo mbereke uko twigisha abantu Bibiliya ku buntu. Aka gatabo kakwereka uko wakoresha Bibiliya yawe ukabona ibisubizo by’ibibazo abantu bakunda kwibaza.

Ikibazo: Ese wigeze usoma Bibiliya? Reka nkwereke ukuntu kwiga Bibiliya twifashishije aka gatabo byoroshye. [Musuzume ikibazo cya 1 kiri mu isomo rya 2.]

Umurongo w’Ibyanditswe: Ibh 4:11

ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA

Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze