ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb16 Gicurasi p. 8
  • Uko wakoresha JW Library

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakoresha JW Library
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ibisa na byo
  • Ese ukoresha JW Library?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Isomero rigendanwa
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Jya ukoresha urubuga rwa jw.org mu murimo wo kubwiriza​—“Ba incuti ya Yehova”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Uko twakoresha neza ububiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’Ubwami
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
mwb16 Gicurasi p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko wakoresha JW Library

WIYIGISHA:

  • Soma Bibiliya n’isomo ry’umunsi

  • Soma Igitabo nyamwaka, amagazeti n’ibindi bitabo. Jya ukoresha akamenyetso karanga aho ugeze usoma

  • Tegura amateraniro y’itorero kandi ushyire akamenyetso ku bisubizo uzatanga

  • Reba za videwo

Abahamya ba Yehova barimo biyigisha bari ku rugendo

MU MATERANIRO:

  • Reba imirongo utanga ikiganiro avuze. Jya ukoresha akamenyetso kagaragaza uko wakongera kubona imirongo wigeze gusoma

  • Aho kugira ngo uze mu materaniro ufite ibitabo byinshi bicapye, jya ukoresha icyo gikoresho cyawe mu biganiro byose n’igihe uririmba. JW Library irimo indirimbo nshya zitarajya mu gitabo gicapye

Abahamya ba Yehova bakoresha JW Library mu materaniro

MU MURIMO WO KUBWIRIZA:

  • Ushobora kugira icyo wereka umuntu ushimishijwe ukoresheje JW Library, kandi ukamufasha kuvana iyo porogaramu kuri interineti hamwe n’ibindi bitabo

  • Jya ku kamenyetso ko gushakisha kugira ngo ugera ku murongo wa Bibiliya. Niba interuro ushaka itari muri Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, jya uhita ujya muri Bible avec notes et références, wongere ushakishe

  • Erekana videwo. Niba nyir’inzu afite abana ushobora kumwereka imwe muri videwo zivuga ngo “Ba incuti ya Yehova,” cyangwa ukamwereka ivuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” kugira ngo umushishikarize kwiga Bibiliya. Niba uhuye n’umuntu avuga urundi rurimi ushobora kumwereka videwo ziri mu rurimi rwe

  • Ereka umuntu umurongo wo muri Bibiliya yo mu rundi rurimi uherutse kuvana kuri interineti. Jya kuri uwo murongo, ukande ku mubare uwubanziriza, maze ukande ku kamenyetso kagaragaza uko uvugwa mu zindi Bibiliya

Abahamya ba Yehova bereka videwo umwana w’umukobwa n’ababyeyi be
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze