Ifoto igaragaza igice cy’umuzingo wa Yesaya wo ku Nyanja y’Umunyu, cyahinduwe mu Cyarabu. Ubutumwa buri mu Ijambo ry’Imana ntibwahindutse
Ese Ibyanditswe Byera byarahindutse?
Abantu bamwe batekereza ko ibyo Imana yandikishije byahindutse. Icyakora umuhanuzi Yesaya yaranditse ati: ‘Ijambo ry’Imana rizahoraho iteka ryose’ (Yesaya 40:8). Ni iki kitwemeza ko Ijambo ry’Imana ritahindutse?
Imana ifite ubushobozi bwo kurinda Ijambo ryayo. Mu bihe bya kera iyo abantu baryandukuraga, baritondaga kandi bagakora uko bashoboye kugira ngo batagira ibyo bongeramo cyangwa ibyo bahindura. Nanone birindaga kugira ibyo basiba. Icyakora abantu ntibatunganye, ni yo mpamvu hari udukosa duke abantu bakoze igihe bandukuraga Ibyanditswe Byera.
ESE KOKO UBUTUMWA BURI MU IJAMBO RY’IMANA, BURACYARI BWA BUNDI?
Muri iki gihe hari inyandiko zigera mu bihumbi z’Ibyanditswe Byera zandikishijwe intoki. Iyo ugereranyije izo nyandiko, biroroshye kumenya ahari ikosa. Niba wifuza ibindi bisobanuro, jya kuri jw.org/rw, urebe ahanditse ngo: “Ese Bibiliya yaba yarahindutse?”
Reka dufate urugero rw’inyandiko zavumbuwe n’Abarabu ku Nyanja y’Umunyu, mu mwaka wa 1947. Izo ni inyandiko zigize Ijambo ry’Imana zimaze imyaka irenga 2000 zanditswe. None se iyo abahanga bagereranyije izo nyandiko n’Ibyanditswe Byera dufite ubu, babona bimeze bite?
Abahanga basanze ibikubiye mu Ijambo ry’Imana dufite muri iki gihe, bimeze kimwe n’ibiri muri izo nyandiko za kera.a Ubwo rero, Ibyanditswe byera dufite ubu ntibyahindutse. Twagombye kwizera ko Imana yarinze Ijambo ryayo kugeza muri iki gihe.
Ni yo mpamvu twagombye gusoma Ijambo ry’Imana twizeye neza ko ibirimo ari ukuri. Reka noneho dusuzume icyo abahanuzi bavuze ku Mana.
a Byavuye mu gitabo The Complete Dead Sea Scrolls, mu Cyongereza, cyanditswe na Geza Vermes, ku ipaji ya 16.