ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Kamena p. 2
  • Ese wiringira amasezerano ya Yehova mu buryo bwuzuye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wiringira amasezerano ya Yehova mu buryo bwuzuye?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibisa na byo
  • Isohoza amasezerano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibyo Yosuwa yazirikanaga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • “Yehova ni we Mana yacu tuzakorera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yosuwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Kamena p. 2

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese wiringira amasezerano ya Yehova mu buryo bwuzuye?

Yosuwa na Salomo bavuze ko nta sezerano Yehova yasezeranyije ritasohoye (Ys 23:14; 1Bm 8:56). Ibyo abo bahamya bombi bizerwa bavuze, bidufasha kugira ukwizera gukomeye.—2Kr 13:1; Tt 1:2.

Yehova yashohoje ate ibyo yavuze mu gihe cya Yosuwa? Wowe n’umuryango wawe murebe videwo ivuga ngo “Nta sezerano na rimwe ritasohoye.” Hanyuma musuzume ibi bibazo: (1) Twakwigana dute ukwizera kwa Rahabu (Hb 11:31; Yk 2:24-26)? (2) Ibyabaye kuri Akani bigaragaza bite ko kutumvira ari bibi? (3) Nubwo Abagibewoni bari intwari, kuki bashutse Yosuwa bagatuma Isirayeli igirana na bo amasezerano y’amahoro? (4) Igihe abami batanu b’Abamori bateraga ubwoba Abisirayeli, ni iki cyagaragaje ko ibyo Yehova avuga bisohora (Ys 10:5-14)? (5) Ni iyihe migisha Yehova yaguhaye igihe washyiraga Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo mu mwanya wa mbere?—Mt 6:33.

Nidutekereza ku bintu byose Yehova yakoze, ibyo akora n’ibyo azakora, bizatuma turushaho kwiringira amasezerano ye.—Rm 8:31, 32.

Yosuwa

Ese ufite ukwizera nk’ukwa Yosuwa?

IBIBAZO BYO GUTEKEREZAHO:

  • Ni ubuhe buhanuzi bwo muri Bibiliya busohora muri iki gihe?

  • Ni ubuhe buhanuzi bwo muri Bibiliya wifuza kuzabona busohora?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze