ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Kamena p. 7
  • Jya ugendera ku mahame ya Yehova agenga umuco

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ugendera ku mahame ya Yehova agenga umuco
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • MUREBE VIDEWO IVUGA NGO BA INCUTI YA YEHOVA—UMUGABO N’UMUGORE, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
  • Agasanduku k’Ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Kuki twagombye kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese imyambarire yawe ihesha Imana ikuzo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Kamena p. 7

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ugendera ku mahame ya Yehova agenga umuco

Yehova Imana ashyiriraho abantu amahame abayobora. Urugero, yategetse ko abashakanye bagomba kubana akaramata (Mt 19:4-6, 9). Aciraho iteka ubusambanyi (1Kr 6:9, 10). Yanashyizeho amahame arebana n’imyambarire, atuma abagaragu be batandukana n’abandi.—Gut 22:5; 1Tm 2:9, 10.

Abantu bo muri iyi si bo, ntibakigendera ku mahame ya Yehova (Rm 1:18-32). Imyambarire yabo n’imyitwarire yabo, bigaragaza ko bagendera ku bitekerezo bya benshi. Abenshi bagenda bigamba ibibi bakora, kandi bakanenga abatabikora.—1Pt 4:3, 4.

Twebwe Abahamya ba Yehova tugomba kuyoborwa n’amahame y’Imana (Rm 12:9). Twabikora dute? Tugomba kubwira abandi ibyo Yehova yemera, tubigiranye amakenga. Urugero, mu gihe duhitamo ibyo twambara, dushobora kwibaza tuti “ese ibyo ngiye kwambara bigaragaza ko nyoborwa n’amahame y’Imana cyangwa nyoborwa n’amahame y’isi?” Ese ibyo nambara bigaragaza ko ndi Umukristo utinya Imana? Mu gihe duhitamo filimi cyangwa mu gihe tureba televiziyo, dushobora kwibaza tuti “ese ibyo ngiye kureba, Yehova arabyemera? Bishyigikira amahame ya nde? Ese uko nidagadura, bigaragaza ko nadohotse ku mahame ya Yehova (Zb 101:3)? Ese bishobora kubera igisitaza abagize umuryango cyangwa abandi?—1Kr 10:31-33.

Kuki tugomba kugendera ku mahame ya Yehova? Vuba aha Yesu Kristo azarimbura ababi bose (Ezk 9:4-7). Abakora ibyo Imana ishaka ni bo bonyine bazarokoka (1Yh 2:15-17). Ubwo rero dukwiriye gushyigikira amahame ya Yehova kugira ngo abatubona basingize Imana kubera imyifatire yacu myiza.—1Pt 2:11, 12.

Umugore uhitamo imyenda

Ese uko nambara n’uko nirimbisha bigaragaza ko ngendera ku mahame ya Yehova agenga umuco?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO BA INCUTI YA YEHOVA—UMUGABO N’UMUGORE, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Kuki ari ngombwa kugendera ku mahame ya Yehova?

  • Kuki ababyeyi bagombye kwigisha abana babo amahame ya Yehova kuva bakiri bato?

  • Abato n’abakuze bafasha abandi bate kwishimira ineza y’Imana?

WASUBIZA UTE UMUNTU AKUBWIYE ATI . . .

  • “Ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina wowe ubibona ute?”

  • “Bibiliya ikabya guciraho iteka abaryamana n’abo bahuje igitsina.”

  • “Abantu baryamana n’abo bahuje igitsina ntibashobora guhinduka; ni ko bavutse.”

(yp1 igice cya 23; yp2 igice cya 28)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze