ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp20 No. 3 pp. 14-15
  • Umuremyi wacu azaguha imigisha ubeho iteka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuremyi wacu azaguha imigisha ubeho iteka
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Ibisa na byo
  • Ibitangaza bya Yesu bikwigisha iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ibitangaza Yesu yakoze bitwigisha iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Yakundaga abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibitangaza byabayeho koko, cyangwa ntibyabayeho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
wp20 No. 3 pp. 14-15
Abantu b’ingeri zose bari muri paradizo bishimye.

“Isi izatanga umwero wayo; Imana, ari yo Mana yacu, izaduha umugisha.”​—ZABURI 67:6

Umuremyi wacu azaguha imigisha ubeho iteka

Imana yabwiye umuhanuzi Aburahamu ko umwe mu bari kuzamukomokaho yari kuzatuma “amahanga yose yo mu isi” abona umugisha (Intangiriro 22:18). Uwo ni nde?

Uwo muntu wakomotse kuri Aburahamu ni Yesu. Ubu hashize hafi imyaka 2000 Imana imuhaye ububasha bwo gukora ibitangaza. Ibyo bitangaza byerekanaga ko Yesu ari we wari kuzatuma tubona imigisha Imana yasezeranyije Aburahamu.​—Abagalatiya 3:14.

Nanone ibyo bitangaza byatumye abantu bamenya ko Imana izakoresha Yesu kugira ngo ihe abantu imigisha. Ibyo bitangaza byerekanye uko izamukoresha kugira ngo abantu babone imigisha y’iteka ryose. Reka turebe uko ibitangaza Yesu yakoze byerekanaga ko yari afite imico myiza.

Yitaga ku bantu​—Yesu yakijije abarwayi.

Hari igihe umuntu wari urwaye ibibembe yinginze Yesu ngo amukize. Yesu yamukozeho maze aramubwira ati: “Ndabishaka. Kira.” Icyo gihe ibibembe byahise bimushiraho.​—Mariko 1:40-42.

Yakundaga gutanga​—Yesu yahaye ibyokurya abashonje.

Yesu ntiyashakaga ko abantu bakora urugendo bashonje. Ni yo mpamvu yakoze igitangaza akagaburira abantu babarirwa mu bihumbi akoresheje imigati mike n’amafi make kandi ibyo yabikoze inshuro zirenze imwe (Matayo 14:17-21; 15:32-38). Abo bantu barariye barahaga kandi barasigaza.

Yagiraga impuhwe​—Yesu yazuye abapfuye.

Yesu ‘yagiriye impuhwe’ umupfakazi amuzurira umwana umwe yari afite, kuko uwo mwana ari we wari kuzamwitaho.​—Luka 7:12-15.

ABANTU BAZABA KU ISI ITEKA BISHIMYE

Yesu yerekanye ko Imana ifite ubushobozi bwo guha abantu imigisha. Vuba aha Yesu nagaruka, Imana izamukoresha akore ibitangaza ku isi hose.

None se bizagendekera bite abatuye ku isi, Imana nikora ibyo yasezeranyije Aburahamu? Abakunda Imana kandi bakayubaha “bazaragwa isi kandi bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:11). Nanone “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”​—Ibyahishuwe 21:4.

Kubaho iteka ku isi irimo amahoro bizaba bishimishije cyane. Niba wifuza kumenya indi migisha ubutegetsi bw’Imana buzazana, jya ku rubuga rwa www.jw.org/rw.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze