UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 13-14
Irinde kugwa mu mutego wo gutinya abantu
Kuki intumwa zatsinzwe n’ikigeragezo?
Zakabije kwiyiringira. Petero we yumvaga ko azabera Yesu indahemuka kurusha izindi ntumwa
Ntizakomeje kuba maso no gusenga
Yesu amaze kuzuka, ni iki cyafashije intumwa zihannye kwirinda kugwa mu mutego wo gutinya abantu kandi zigakomeza kubwiriza nubwo zarwanywaga?
Zumviye umuburo wa Yesu, zitegura guhangana n’ibitotezo no kurwanywa
Ziringiye Yehova kandi zirasenga.—Ibk 4:24, 29
Ni ibihe bintu bishobora gutuma tudakomeza kugira ubutwari?