UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 1-3
Abari bagize itorero rya gikristo basutsweho umwuka wera
Abayahudi benshi bari i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 bari baturutse mu bindi bihugu (Ibk 2:9-11). Nubwo bakurikizaga Amategeko ya Mose, bashobora kuba bari baravukiye mu bindi bihugu akaba ari na ho bakuriye (Yr 44:1). Birashoboka ko bamwe muri bo basaga n’abanyamahanga kandi bakaba baravugaga indimi z’aho bavukiye kurusha uko bavugaga urw’Abayahudi. Igihe abantu 3.000 bo mu bihugu bitandukanye babatizwaga, itorero rya gikristo ryahise ribamo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye. Nubwo bari bafite byinshi batandukaniyeho, “bahoraga bateraniye hamwe mu rusengero bahuje umutima.”—Ibk 2:46.
Wagaragaza ute ko wita . . .
ku banyamahanga bari mu ifasi yawe?
ku bavandimwe na bashiki bacu bari mu itorero ryawe baturutse mu bindi bihugu?