ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb18 Ugushyingo p. 8
  • Uko amatorero yabwiriza mu ifasi ikoreshwamo indimi nyinshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko amatorero yabwiriza mu ifasi ikoreshwamo indimi nyinshi
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ibisa na byo
  • Mu gihe nyir’inzu avuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Uburyo bukoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye​—Ubwiriza umuntu uvuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Jya witoza uko wabwiriza abantu bose
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
mwb18 Ugushyingo p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko amatorero yabwiriza mu ifasi ikoreshwamo indimi nyinshi

Umugabo n’umugore babwiriza umugabo n’umwana bavuga urundi rurimi

Akenshi abantu bakira neza ubutumwa bw’Ubwami iyo tubabwirije mu ndimi zabo kavukire. Birashoboka ko ari yo mpamvu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yehova yafashije ‘Abayahudi batinyaga Imana bari baturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru,’ kumva ubutumwa bwiza ‘mu ndimi zabo kavukire’ nubwo bashobora kuba bari bazi Igiheburayo cyangwa Ikigiriki (Ibk 2:5, 8). Muri iki gihe, amatorero akoresha indimi zitandukanye ashobora kubwiriza mu ifasi imwe. None se ababwiriza bo muri ayo matorero bafatanya bate kubwiriza abantu bose bo muri ayo mafasi mu buryo bwiza, bakirinda kuyagonganiramo ku buryo byabangamira abayatuyemo?

  • Terefone

    Muge mujya inama (Img 15:22): Abagenzuzi b’umurimo bagombye kubiganiraho bakumvikana uko ayo matorero yose yabwiriza muri iyo fasi nta wubangamiwe. Mu gihe amatorero akoresha izindi ndimi afite ifasi nto, ashobora gusaba itorero ryanyu kutabwiriza ingo basanzemo abantu bakoresha izindi ndimi. Icyakora mu gihe ifasi ari nini cyane ku buryo ayo matorero abona ko atayirangiza, ashobora gusaba itorero ryanyu rikajya ribwiriza amazu yose, hanyuma ayo matorero akajya amenyeshwa abantu bashimishijwe bavuga izindi ndimi (od 93 par. 37). Hari n’igihe bashobora gusaba itorero ryanyu kubafasha gushakisha abantu bakoresha izindi ndimi maze mukoherereza ayo matorero aderesi z’abo mwabonye (km-F 7/12 5, agasanduku). Nanone jya uzirikana ko abantu bo mu rugo rumwe bashobora kuvuga indimi zitandukanye. Mu gihe amatorero areba uko azajya akorana mu mafasi nk’ayo, agomba gukurikiza amategeko arebana no gutanga amakuru abaturage baguhaye.

  • Amazu ari mu ifasi

    Muge mukorera hamwe (Ef 4:16): Muge mukurikiza amabwiriza yose atangwa n’umugenzuzi w’umurimo. Ese waba wigisha Bibiliya umuntu ukunda ururimi rutari urw’itorero ryanyu rikoresha? Uwo mwigishwa ashobora kugira amajyambere yihuse aramutse ateranira mu itsinda cyangwa itorero riri hafi ye rikoresha ururimi akunda.

  • Akamenyetso kagaragaza ururimi

    Jya witegura (Img 15:28; 16:1): Niba ugiye kubwiriza mu ifasi y’itorero ryanyu ugasanga nyiri inzu avuga urundi rurimi, jya ukora uko ushoboye umugezeho ubutumwa bwiza. Mu gihe witegura ushobora gutekereza indimi abantu bo mu ifasi yawe bashobora kuba bavuga, maze ukavana ku rubuga rwacu Bibiliya na videwo byo muri izo ndimi, ukabishyira kuri terefoni yawe cyangwa kuri tabureti. Nanone ushobora gukoresha porogaramu ya JW Language kugira ngo umenye uko wasuhuza abantu bavuga zimwe muri izo ndimi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze