UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 27-28
Pawulo yafashe ubwato ajya i Roma
Pawulo ntiyigeze areka kubwiriza nubwo yari afunze. Igihe yari mu bwato yabwirije abakozi b’ubwo bwato n’abagenzi. Nanone igihe bari bamaze kurokoka impanuka y’ubwato, ashobora kuba yarabwirije abantu yakijije indwara. Hashize iminsi itatu gusa ageze i Roma, yakoranyije abakomeye bo mu Bayahudi maze arababwiriza. Mu myaka ibiri yamaze afungiye mu rugo, yabwirizaga abazaga kumusura bose.
Wakora iki ngo ugeze ku bandi ubutumwa bwiza nubwo waba ufite imbogamizi?