ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Kamena p. 4
  • Yehova abibona ate?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova abibona ate?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Ufata imyanzuro ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Uko twafata imyanzuro myiza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Yobora intambwe zawe ukurikije amahame y’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Gira ukwizera, ufate imyanzuro myiza!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Kamena p. 4

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova abibona ate?

Mbere yo gufata umwanzuro, waba woroheje cyangwa ukomeye, twagombye kwibaza tuti: “Yehova awubona ate?” Nubwo tudashobora kumenya ibintu byose Yehova atekereza, ibyo yaduhishuriye mu Ijambo rye bituma tugira ibikenewe byose ngo ‘dukore umurimo mwiza wose’ (2Tm 3:16, 17; Rm 11:33, 34). Yesu yari azi neza ibyo Yehova ashaka akaba ari byo ashyira mu mwanya wa mbere (Yh 4:34). Natwe twagombye kwigana Yesu, tugafata imyanzuro ishimisha Yehova.—Yh 8:28, 29; Ef 5:15-17.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “MUKOMEZE KWIYUMVISHA IBYO YEHOVA ASHAKA (LW 19:18),” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Kuki tugomba gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu buzima bwacu?

  • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yadufasha mu gihe duhitamo umuzika twumva?

  • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yadufasha mu gihe duhitamo imyambaro n’uko twirimbisha?

  • Ni mu yihe mimerere yindi twagombye gukurikiza amahame ya Bibiliya?

  • Ni iki twakora ngo turusheho gusobanukirwa ibyo Yehova ashaka?

Urubyiruko rw’Abahamya bo mu moko atandukanye, bambaye imyenda itandukanye barimo bifotoza

Ese imyanzuro mfata igaragaza ko ndi inshuti ya Yehova?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze