ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Kanama p. 3
  • Jya umarana igihe n’abantu bakunda Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya umarana igihe n’abantu bakunda Yehova
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Yowasi yataye Yehova abitewe no kwifatanya n’incuti mbi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Kuki dukwiriye gutinya Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Yehova aha umugisha abantu bagira ubutwari
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ubutwari bwa Yehoyada
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Kanama p. 3

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya umarana igihe n’abantu bakunda Yehova

Kuki twagombye kumarana igihe n’abantu bakunda Yehova? Ni ukubera ko inshuti zacu zishobora gutuma dukora ibintu byiza cyangwa bibi (Imigani 13:20). Urugero, Umwami Yehowashi yakomeje gukora “ibikwiriye mu maso ya Yehova,” mu gihe cyose yamaranye n’umutambyi mukuru Yehoyada (2Ng 24:2). Ariko Yehoyada amaze gupfa, Yehowashi yifatanyije n’inshuti mbi bituma areka Yehova.—2Ng 24:17-19.

Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yagereranyije itorero rya gikristo n’‘inzu nini,’ naho abarigize abagereranya n’“ibikoresho” biri muri iyo nzu. Iyo twirinze kwifatanya n’umuntu ukora ibyo Yehova yanga, yaba uwo mu itorero cyangwa uwo mu muryango wacu, dukomeza kuba ibikoresho bikoreshwa “imirimo y’icyubahiro” (2Tm 2:20, 21). Ubwo rero, tuge dushaka inshuti zikunda Yehova kandi zidutera inkunga yo gukomeza kumukorera.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “TUMENYE UKO TWAKWIRINDA INCUTI MBI,” MAZE MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo dushobora kwifatanya n’inshuti mbi tutabizi?

  • Nk’uko ubibonye muri iyi videwo, ni iki cyafashije Abakristo batatu kureka inshuti mbi?

  • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yagufasha guhitamo inshuti nziza?

John asukira divayi abakiriya muri resitora; Kristin arimo gukoresha imbuga nkoranyambaga; Jayden arimo gukina imikino yo kuri mudasobwa; John ari kumwe n’abagize umuryango we, Kristin na Jayden mu materaniro

Ese ndi “igikoresho gikoreshwa imirimo y’icyubahiro”?​—2Tm 2:21

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze