ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Ukwakira p. 7
  • Ese ukunda Ijambo ry’Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ukunda Ijambo ry’Imana?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Bahaga agaciro Bibiliya: Umusogongero (William Tyndale)
    Izindi ngingo
  • Inama zagufasha
    Nimukanguke!—2020
  • Bahaga agaciro Bibiliya
    Izindi ngingo
  • Urubuga rwacu rwemewe rwa interineti—Rugenewe kudufasha no gufasha abandi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Ukwakira p. 7

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese ukunda Ijambo ry’Imana?

Bibiliya irimo ibitekerezo by’Umwanditsi wayo, ari we Yehova Imana (2Pt 1:20, 21). Ivuga ukuntu Yehova azakoresha Ubwami bwe akagaragaza ko ari we wenyine ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga mu ijuru no mu isi, kandi ikavuga ko vuba aha tuzagira ubuzima bwiza. Nanone Bibiliya itubwira imico myiza ya Data wo mu ijuru, Yehova.​—Zb 86:15.

Buri wese afite impamvu zituma akunda Ijambo ry’Imana. None se tugaragaza ko turikunda turisoma buri munsi kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga? Nimucyo ibikorwa byacu bige bigaragaza ko twunga mu ry’umwanditsi wa zaburi wanditse ati: “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!”​—Zb 119:97.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “BAHAGA AGACIRO BIBILIYA—AGACE GATO (WILLIAM TYNDALE),” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • William Tyndale; William Tyndale ari mu icapiro rye; Kopi ya mbere y’Isezerano Rishya ryahinduwe na Tyndale

    Kuki William Tyndale yahinduye ibice bimwe na bimwe bya Bibiliya akabishyira mu Cyongereza?

  • Ni iki kigaragaza ko yashyizeho imihati myinshi ngo ahindure Bibiliya?

  • Kopi za Bibiliya yahinduwe na Tyndale zinjizwaga zite mu Bwongereza?

  • Twagaragaza dute ko dukunda Ijambo ry’Imana?

IBYO WATEKEREZAHO: Ni mu buhe buryo Ijambo ry’Imana rimeze nka . . .

  • itara n’urumuri—Zb 119:105?

  • amazi​—Ef 5:26?

  • inkota​—Ef 6:17?

  • indorerwamo​—Yk 1:23-25?

JYA USOMA IJAMBO RY’IMANA BURI MUNSI

Gahunda yo gusoma Bibiliya

Ese wigeze wifashisha Gahunda yo gusoma Bibiliya iri ku rubuga rwa jw.org? Iyo ukanze kuri PDF y’iyo gahunda yo gusoma Bibiliya ihita ikujyana ku rubuga rwa jw.org no ku murongo w’Ibyanditswe wifuza gusoma. Nanone iyo Bibiliya yasomwe mu rurimi wifuza, uba ushobora kuyitega amatwi ku rubuga rwa jw.org.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze