UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAHISHUWE 13-16
Ntugatinye inyamaswa ziteye ubwoba
Iyo dusobanukiwe inyamaswa zivugwa mu Byahishuwe igice cya 13 bituma tutazitinya cyangwa ngo tuzishyigikire nk’uko abantu muri rusange babigenza.
Garagaza icyo buri nyamaswa igereranya
INYAMASWA
Ikiyoka.—Ibh 13:1
Inyamaswa y’inkazi ifite amahembe icumi n’imitwe irindwi.—Ibh 13:1, 2
Inyamaswa y’inkazi ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama.—Ibh 13:11
Igishushanyo k’inyamaswa y’inkazi.—Ibh 13:15
UBUTEGETSI
Ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika
Umuryango w’Amahanga n’Umuryango w’Abibumbye wawusimbuye
Satani
Ubutegetsi bwose burwanya Imana