ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb20 Gashyantare p. 3
  • Amasomo tuvana mu ndirimbo zisanzwe z’umuryango wacu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amasomo tuvana mu ndirimbo zisanzwe z’umuryango wacu
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ibisa na byo
  • Indirimbo zituma turushaho kuba inshuti za Yehova
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Turirimbire Yehova twishimye
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Indirimbo z’Ubwami zituma tugira ubutwari
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Uko wakwiyigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
mwb20 Gashyantare p. 3
Abavandimwe na bashiki bacu bari mu busitani bacuranga gitari kandi bakaririmba.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Amasomo tuvana mu ndirimbo zisanzwe z’umuryango wacu

Ni iyihe ndirimbo isanzwe y’umuryango wacu ukunda? Uyikundira iki? Ese ubona videwo z’izo ndirimbo zigaragaza ibintu bibaho mu buzima bwacu? Ubu dufite indirimbo zivuga ku bintu bitandukanye kandi zifite injyana zitandukanye, ku buryo buri wese yabona imushimisha. Icyakora, izo ndirimbo na videwo zazo ntizigamije kudushimisha gusa, ahubwo zifite ikindi kintu gikomeye zitwigisha.

Buri ndirimbo itwigisha amasomo y’ingenzi yadufasha mu mibereho yacu no mu murimo wo kubwiriza. Hari izidushishikariza kwakira abashyitsi, kunga ubumwe, kugirana n’abandi ubucuti, kugira ubutwari, urukundo no kwizera. Hari izindi zivuga ibyo kugarukira Yehova, kubabarira, kuba indahemuka buri munsi no kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka. Hari n’ivuga uko twakoresha neza terefone. Ese hari andi masomo y’ingenzi wavanye muri izo ndirimbo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

MUREBE VIDEWO Y’INDIRIMBO IVUGA NGO: “ISI NSHYA IRI BUGUFI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Umugabo n’umugore bageze mu za bukuru tubonye, barimo gutekereza ku yihe migisha yo mu gihe kizaza?—It 12:3

  • Twakora iki ngo turusheho kwizera ko Yehova azasohoza amasezerano ye?

  • Ni ikihe kintu gishimishije kiri hafi kubaho kizatuma abantu bongera kubona ababo?

  • Ibyiringiro by’Ubwami bw’Imana bidufasha bite kwihanganira ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe?—Rm 8:25

IBYO MWAKORA MURI GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA

Murebe videwo z’indirimbo zisanzwe zikurikira, hanyuma musubize ibi bibazo: ni ayahe masomo y’ingenzi iyo videwo ikwigishije? Wayashyira mu bikorwa ute?

  • Ntutinye

  • Tujye tubabarirana

  • Turi umwe

  • Gira ubutwari kandi ukomere

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze