ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb20 Mata p. 7
  • “Mwikureho imana z’amahanga”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mwikureho imana z’amahanga”
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ibisa na byo
  • Ese ubupfumu nta cyo butwaye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Emera ko Yehova agufasha kurwanya imyuka mibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Icyo Bibiliya ivuga ku bupfumu
    Nimukanguke!—2017
  • Korera Yehova nta kindi umubangikanyije na cyo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
mwb20 Mata p. 7
Umugabo ajugunya urunigi yakoreshaga mu bupfumu.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Mwikureho imana z’amahanga”

Yakobo yari azi ko abantu bagomba gukorera Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo, nubwo icyo gihe nta tegeko ryariho ryabuzanyaga gusenga ibigirwamana (Kv 20:3-5). Ni yo mpamvu igihe Yehova yamusabaga gusubira i Beteli, yabwiye abantu bari kumwe na we bose ko bagomba kwikuraho ibigirwamana. Yakobo yajugunye ibyo bigirwamana byari birimo n’amaherena bashobora kuba barafataga nk’impigi (It 35:1-4). Nta gushidikanya ko ibyo byashimishije Yehova.

None se muri iki gihe, twagaragaza dute ko dukorera Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo? Twagombye kwirinda ikintu cyose gifitanye isano no gusenga ibigirwamana cyangwa ubupfumu kandi tugahitamo neza imyidagaduro. Urugero, dushobora kwibaza tuti: “Ese ibitabo nsoma cyangwa firimi ndeba biba birimo amavampaya cyangwa ibintu ndengakamere, abantu bapfuye bagaruka mu bazima cyangwa amagini? Ese imyidagaduro nkunda ntiyaba igaragaza ko ubumaji n’imitongero ari ibintu bitagize icyo bitwaye?” Nanone tugomba kwirinda ibindi bintu byose Yehova yanga.—Zb 97:10.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “MURWANYE SATANI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Umwana uryamye yambaye impigi ku kuboko. Nyina ari inyuma ye aganira n’abamwigisha Bibiliya.

    Ni ikihe kibazo umwigishwa wa Bibiliya witwa Palesa yari ahanganye nacyo?

  • Umugabo n’umugore bari kumwe n’umwigishwa wa Bibiliya baganira n’abasaza.

    Kuki ari iby’ingenzi kugisha inama abasaza mu gihe duhanganye n’imyuka mibi?

  • Umwigishwa wa Bibiliya atwika impigi umwana we yari yambaye.

    Murwanye Satani kandi mwegere Imana.—Yk 4:7, 8

    Ni bihe bintu abantu bifuza ko Yehova abarinda bagomba kujugunya?

  • Ni uwuhe mwanzuro ukomeye Palesa yafashe?

  • Ni iki wakora ngo wirinde imyuka mibi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze