IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Tube maso kuko imperuka yegereje
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Vuba aha hazabaho ibintu bizadusaba kugaragaza ubutwari no kwiringira Yehova. Umubabaro ukomeye uzatangirana n’irimbuka ry’idini ry’ikinyoma (Mt 24:21; Ibh 17:16, 17). Muri icyo gihe giteye ubwoba dushobora kuzatangaza ubutumwa bw’urubanza (Ibh 16:21). Nanone Gogi wa Magogi azatugabaho igitero (Ezk 38:10-12, 14-16). Icyo gihe Yehova azatabara abagize ubwoko bwe, akoresheje ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ (Ibh 16:14, 16). Ubwo rero, tugomba gushikama mu gihe duhuye n’ibigeragezo kuko bizadufasha kugira ubutwari mu gihe kizaza.
UKO WABIGERAHO:
Jya ukurikiza amahame ya Yehova agaragaza ikiza n’ikibi.—Ye 5:20
Jya ukomeza kujya mu materaniro.—Hb 10:24, 25
Jya wihutira gukurikiza amabwiriza atangwa n’umuryango wa Yehova.—Hb 13:17
Jya utekereza ku nkuru zivuga uko Yehova yakijije ubwoko bwe.—2Pt 2:9
Jya usenga Yehova kandi umwiringire.—Zb 112:7, 8
MUREBE AGACE KA VIDEWO IVUGA NGO: “IBINTU BIZABAHO MU GIHE KIRI IMBERE BIZADUSABA KUGIRA UBUTWARI” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni ikihe kigeragezo ababwiriza bahuye na cyo igihe amatorero yahuzwaga?
Kuki kugira ubutwari bijyana no kumvira?
Kuki tuzaba dukeneye kugira ubutwari mu gihe k’intambara ya Harimagedoni?
Itegure guhangana n’ibintu biteye ubwoba bizaba mu gihe kiri imbere
Ni iyihe nkuru yo muri Bibiliya yadufasha kwizera ko Yehova ashobora kuturinda mu gihe duhuye n’ingorane?—2Ng 20:1-24