UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 23-24
Ntugakurikire benshi
Yehova yategetse abatangabuhamya n’abacamanza kutagira uwo babeshyera bashingiye ku byo abantu benshi bavuze. Icyakora ibyo si bo gusa bireba. Abakristo bahora bahatana kugira ngo batamera nk’abantu badakunda Yehova.—Rm 12:2.
Kuki tutagomba gukurikira benshi . . .
mu gihe twumvise ibihuha cyangwa amazimwe?
mu gihe duhitamo ibyo twambara, uko dusokoza cyangwa imyidagaduro?
mu gihe dushyikirana n’abantu tudahuje ibara ry’uruhu, umuco cyangwa abo tutanganya ubukire?