UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 37-38
Ibicaniro byo mu ihema ry’ibonaniro byari bifite akahe kamaro?
Yehova yatanze amabwiriza yo kubaka ibicaniro byo mu ihema ry’ibonaniro kandi ibyo bicaniro byari bifite akamaro.
Amasengesho yacu ashimisha Yehova nk’umubavu wabaga utunganyije neza
Yehova yishimiraga ibitambo bikongorwa n’umuriro. Kuba igicaniro cyari giherereye imbere y’ihema ry’ibonaniro, bitwereka ko tugomba kwizera igitambo cya Yesu ngo twemerwe n’Imana.—Yh 3:16-18; Hb 10:5-10
Twakora iki ngo amasengesho yacu abe nk’umubavu uteguye neza?—Zb 141:2