UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABALEWI 12-13
Amasomo tuvana ku Mategeko arebana n’ibibembe
Amahame yo muri Bibiliya avuga iby’ibibembe, atwigisha iki ku birebana no kugirana ubucuti bukomeye na Yehova?
Yehova yigishije abatambyi uko bashoboraga guhita batahura umuntu urwaye ibibembe. Abasaza b’Abakristo bihutira gufasha Umukristo ugiye gutandukira kugira ngo yongere kuba inshuti ya Yehova.—Yk 5:14, 15
Abisirayeli bagombaga gutwika ibikoresho byose byabaga byaranduye ibibembe kugira ngo bitagira uwo byanduza. Abakristo na bo bagomba kureka ibintu byose bishobora kubagusha mu cyaha, nubwo baba babikunda cyane (Mt 18:8, 9). Muri ibyo hakubiyemo inshuti mbi cyangwa imyidagaduro mibi
Umukristo yagaragaza ate ko akeneye ko Yehova amufasha?