IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese wifuza kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami?
Ese ufite imyaka iri hagati ya 23 na 65, kandi uri mu murimo w’igihe cyose? Ese ufite amagara mazima kandi witeguye kujya gukorera ahakeneye ubufasha? Niba ari ko bimeze, ushobora gusaba kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Kuva iryo shuri ryatangira, ababarirwa mu bihumbi bararyize. Muri bo harimo abashakanye hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri. Icyakora twifuza ko abavandimwe b’abaseribateri benshi basaba kwiga iryo shuri. Jya usaba Yehova ngo aguhe ikifuzo cyo kumushimisha no kwigana Umwana we (Zb 40:8; Mt 20:28; Hb 10:7). Hanyuma urebe ko wagira icyo uhindura kuri gahunda zawe kugira ngo ushobore kwiga iryo shuri.
Ni izihe nshingano abize iryo shuri bahabwa? Bamwe mu baryize bagiye gukorera ahavugwa izindi ndimi cyangwa kubwiriza mu migi minini. Nanone hari ababaye abagenzuzi basura amatorero basimbura, abagenzuzi basura amatorero cyangwa abamisiyonari bakorera mu ifasi. Mu gihe uzaba utekereza icyo wakora mu murimo wa Yehova, uge umera nk’umuhanuzi Yesaya wavuze ati: “Ndi hano, ba ari jye utuma!”—Ye 6:8.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ABAMISIYONARI BAKORA UMURIMO W’ISARURA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Abamisiyonari batoranywa bate?
Ni ibihe bintu bishimishije abamisiyonari bageraho?
Ni iyihe migisha abamisiyonari babona?