ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Nzeri p. 5
  • Komeza gutoza ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza gutoza ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Uko twafata imyanzuro myiza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Gira ukwizera, ufate imyanzuro myiza!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Jya ufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Amagambo y’ibanze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2024
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Nzeri p. 5

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Komeza gutoza ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu

Umukinnyi w’imikino ngororangingo aba asabwa gukomeza gutoza imikaya ye kugira ngo akomeze kuba umuhanga. Natwe rero tugomba gukomeza gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu no kubukoresha (Heb 5:14). Nubwo hari igihe tuba twumva twakwigana abandi tugafata imyanzuro nk’iyo bafashe, tugomba gutoza ubushobozi bwacu bwo gutekereza maze tukifatira imyanzuro. Kubera iki? Ni ukubera ko buri wese azabazwa imyanzuro yafashe.—Rm 14:12.

Ntitwagombye kumva ko kuba tumaze imyaka myinshi tubatijwe, ari byo bizatuma dufata imyanzuro myiza. Ahubwo kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, Ijambo rye n’umuryango we ni byo bizatuma dufata imyanzuro myiza.—Ys 1:7, 8; Img 3:5, 6; Mt 24:45.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “MUGIRE UMUTIMANAMA UTABACIRA URUBANZA,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ifoto yafashwe muri videwo ivuga ngo “Mugire umutimanama utabacira urubanza.” Emma n’umugabo we bareba ubutumire bohererejwe.

    Ni uwuhe mwanzuro Emma yagombaga gufata?

  • Ifoto yafashwe muri videwo ivuga ngo “Mugire umutimanama utabacira urubanza.” Amy atanga igitekerezo ke agikomeyeho.

    Kuki dukwiriye kwirinda kubwira abandi icyo bakora kandi ari ikibazo kireba umutimanama wabo?

  • Ifoto yafashwe muri videwo ivuga ngo “Mugire umutimanama utabacira urubanza.” Emma agisha inama Charlotte na Allan.

    Ni iyihe nama irangwa n’ubwenge umugabo n’umugore we bagiriye Emma?

  • Ifoto yafashwe muri videwo ivuga ngo “Mugire umutimanama utabacira urubanza.” Emma akora ubushakashatsi ku “Isomero ryo kuri interineti rya Watchtower” kuri mudasobwa ye.

    Ni hehe Emma yakoreye ubushakashatsi kugira ngo abone inama zari zihuje n’ikibazo yari afite?

Ni iki ukwiriye gushingiraho mu gihe ugiye gufata imyanzuro?

  • Ibitekerezo byawe

  • Ibitekerezo by’abandi

  • Amahame yo muri Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze