ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Nzeri p. 15
  • Menyesha abandi inkuru nziza y’uko isi nshya yegereje

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Menyesha abandi inkuru nziza y’uko isi nshya yegereje
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Gahunda yihariye yo gutangaza Ubwami bw’Imana yo mu kwezi k’Ugushyingo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Gahunda yihariye yo gutangaza Ubwami bw’Imana muri Nzeri
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Abahamya ba Yehova bagizwe umuteguro kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Tanga Inkuru y’Ubwami No. 35 mu Rugero Rwagutse
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Nzeri p. 15
Umugabo n’umugore we bari muri paradizo barimo bapepera inshuti zabo.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Menyesha abandi inkuru nziza y’uko isi nshya yegereje

Mu kwezi k’Ugushyingo tuzifatanya muri gahunda yihariye yo kumenyesha abantu inkuru nziza y’uko isi nshya yegereje (Zb 37:10, 11; Ibh 21:3-5). Uzagire ibyo uhindura kugira ngo wifatanye muri iyo gahunda mu buryo bwuzuye. Muri uko kwezi ushobora guhitamo gukora ubupayiniya bw’ubufasha bw’amasaha 30 cyangwa 50.

Uzashake umurongo w’Ibyanditswe uvuga iby’isi nshya maze uwusomere abantu benshi uko bishoboka kose. Mu gihe uzaba utoranya umurongo uzasoma, uzahitemo uwashishikaza abantu bo mu ifasi yawe. Nubwiriza umuntu bwa mbere ukabona arabyishimiye, uzamuhe Umunara w’Umurinzi No. 2 2021. Uzasubire kumusura vuba kandi umusabe kumwigisha Bibiliya ukoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Kwifatanya mu buryo bwuzuye muri iyo gahunda yo gutangaza “ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza,” bizaba bishimishije rwose.​—Ye 52:7.

Niba ushaka kureba uko watangaza ubwo butumwa, reba videwo ivuga ngo: “Kuganira n’umuntu bwa mbere: Ubutumwa bwiza​—Zb 37:10, 11”

MUREBE INDIRIMBO ISANZWE IVUGA NGO: “PARADIZO IRI HAFI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni ibihe bintu byiza bizabaho mu gihe kizaza aka kana k’agakobwa karimo gatekerezaho?

  • Ni ibihe bintu bizabaho mu isi nshya utegerezanyije amatsiko?

  • Ni mu buhe buryo gutekereza ku byiringiro ufite bizatuma wifatanya mu buryo bwuzuye muri gahunda yihariye izaba mu Gushyingo?—Lk 6:45

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze