IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO | ISHYIRIREHO INTEGO UZAGERAHO MU MWAKA W’UMURIMO UTAHA
Gufasha mu mishinga y’ubwubatsi bw’amazu y’umuryango wacu
Kwifatanya mu mishinga y’ubwubatsi bw’amazu y’umuryango wacu, na byo ni ugukora umurimo wera (Kv 36:1). Niba wifuza kujya wifatanya rimwe na rimwe muri iyo mishinga y’ubwubatsi ikorerwa hafi y’aho utuye, ushobora kuzuza Fomu isabirwaho kuba umuvoronteri w’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi mu Gihugu (DC-50). Nanone niba wifuza kwifatanya mu mishinga y’ubwubatsi ikorerwa kure y’aho utuye, ushobora kuzuza Fomu isabirwaho ubuvolonteri (A-19) kugira ngo uge ukora ibyumweru runaka cyangwa amezi. Si ngombwa ko uba uzi kubaka, kugira ngo usabe kwifatanya muri iyo mishinga y’ubwubatsi.—Nh 2:1, 4, 5.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “GIRA UKWIZERA WINJIRE MU IREMBO RIGANA MU MURIMO—UFASHA MU MISHINGA Y’UBWUBATSI BW’AMAZU Y’UMURYANGO WACU,” HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:
Ni iki cyahangayikishaga Sarah, kandi se ni iki cyamufashije?