UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yehova yahannye umugore mubi wifuzaga kuba umwamikazi
Ataliya yishe abana b’umwami bose kugira ngo abe ari we utegeka u Buyuda (2Bm 11:1; lfb 128 par. 1-2; reba agasanduku kavuga ngo “‘Inzu ya Ahabu yose igomba kurimbuka’—2Bm 9:8”)
Yehosheba yahishe Yehowashi, kugira ngo azabe umwami (2Bm 11:2, 3)
Umutambyi Mukuru Yehoyada yimitse Yehowashi ngo abe umwami, maze yica Ataliya ushobora kuba ari we wari uwa nyuma mu bari bagize umuryango wa Ahabu (2Bm 11:12-16; lfb 128 par. 3-4)
IBYO WATEKEREZAHO: Iyi nkuru igaragaza ite ko ibivugwa mu Migani 11:21 no mu Mubwiriza 8:12, 13, ari ukuri?