ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Mutarama p. 11
  • Jya umenya uko Yehova abona ibintu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya umenya uko Yehova abona ibintu
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Tujye dufata imyanzuro igaragaza ko twiringira Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Wakora iki ngo ufate imyanzuro ishimisha Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Gusoma Bibiliya buri munsi no gukora ubushakashatsi bituma tugira ubwenge
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Babyeyi, mujye mwigisha abana banyu uko bashimisha Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Mutarama p. 11
Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Tugomba ‘kwiruka twihanganye’: Turya neza” igaragaza Rebekah akora ubushakashatsi mu gatabo “Ibibazo bitanu ukwiriye kwibaza ku nkomoko y’ubuzima.”

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya umenya uko Yehova abona ibintu

Twifuza ko ibyo dukora byose bishimisha Yehova (Img 27:11). Ubwo rero dukwiriye gufata imyanzuro ihuje n’uko ashaka, no mu gihe nta tegeko ryeruye ryo muri Bibiliya rigira icyo rivuga kuri iyo myanzuro. None se ni iki cyadufasha kubigeraho?

Jya wiyigisha Bibiliya buri gihe. Iyo dusoma Bibiliya, ni nk’aho tuba tuganira na Yehova. Iyo dutekereje ibyo Yehova yagiye akorera abagaragu be n’ingero z’abantu bakoze ibyiza n’ibibi, bituma tumenya uko Yehova abona ibintu. Ubwo rero mu gihe tugiye gufata imyanzuro, umwuka wera utwibutsa ibintu by’ingenzi twasomye muri Bibiliya n’amahame arimo.—Yh 14:26.

Jya ukora ubushakashatsi. Mu gihe ugiye gufata umwanzuro, jya wibaza uti: “Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya cyangwa inkuru zirimo byamfasha kumenya uko Yehova abona umwanzuro ngiye gufata?” Jya usenga Yehova umusaba kugufasha kandi ukore ubushakashatsi wifashishije ibikoresho duhabwa n’umuryango wacu biboneka mu rurimi rwawe, kugira ngo umenye amahame yo muri Bibiliya ahuje n’ikibazo ufite, maze uyakurikize.—Zb 25:4.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “TUGOMBA ‘KWIRUKA TWIHANGANYE’: TURYA NEZA,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni ibihe bibazo mushiki wacu tubonye muri iyi videwo yari ahanganye na byo?

  • Ibikoresho bidufasha gukora ubushakashatsi duhabwa n’umuryango wacu, byagufasha bite mu gihe ufite ibibazo nk’iby’uyu mushiki wacu?

  • Kwiyigisha no gukora ubushakashatsi bidufasha bite gufata imyanzuro myiza?​—Hb 5:13, 14

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze