IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Rinda umutima wawe”
Yehova yahumekeye Salomo maze arandika ati: “Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa” (Img 4:23). Ikibabaje ni uko Abisirayeli batakomeje gukorera Yehova “n’umutima wabo wose” (2Ng 6:14). Ndetse n’Umwami Salomo yemeye ko abagore b’abapagani bamuyobya umutima maze atangira gusenga izindi mana (1Bm 11:4). None se warinda ute umutima wawe? Iyo ngingo yasuzumwe mu gice cyo kwigwa cyo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo muri Mutarama 2019 ku ipaji ya 14-19.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “AMASOMO TUVANA MU MUNARA W’UMURINZI: RINDA UMUTIMA WAWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
Ni iki cyashoboraga guca intege Abakristo bavuzwe muri iyi videwo, kandi se ni mu buhe buryo icyo gice cyo kwigwa cyabafashije kurinda umutima wabo?
Brent na Lauren
Umjay
Happy Layou
Icyo gice cyo kwigwa cyagufashije gite?