Igihe umwamikazi w’i Sheba yasuraga inzu y’Umwami Salomo
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yabonaga ko ubwenge bufite akamaro cyane
Umwamikazi w’i Sheba yakoze urugendo rurerure kandi rutoroshye, agiye kureba Umwami Salomo (2Ng 9:1, 2; w99 1/11 20 par. 4; w99 1/7 30 par. 4-5)
Ubwenge Salomo yari afite n’ubutunzi bwe byatangaje cyane uwo mwamikazi (2Ng 9:3, 4; w99 1/7 30-31; reba ifoto iri ku gifubiko)
Ibyo yabonye byatumye asingiza Yehova (2Ng 9:7, 8; it-2 990-991)
Uwo mwamikazi yabonaga ko ubwenge bufite akamaro cyane, ku buryo yigomwe ibintu byinshi kugira ngo abubone.
IBAZE UTI: “Ese niteguye gushakisha ubwenge nk’ushakisha ubutunzi buhishwe?”—Img 2:1-6.