ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Nzeri p. 5
  • Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe bakunnyuzuye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe bakunnyuzuye
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Nakora iki niba hari abannyuzura?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki niba ku ishuri hari abannyuzura?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Nakora iki niba hari abannyuzura umwana wange?
    Inama zigenewe umuryango
  • Nakwirinda nte mu gihe ndi ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Nzeri p. 5
Umukobwa w’umwangavu arimo kwereka ababyeyi be telefone, akanababwira uko yiyumva. Ababyeyi be bamuteze amatwi bitonze.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe bakunnyuzuye

Kunnyuzurwa bishobora kudukomeretsa ku mubiri no mu byiyumvo. Bishobora no kutwangiza mu buryo bw’umwuka, kuko bishobora gutuma tugira ubwoba bwo kuvuganira Yehova kubera gutinya abaturwanya. None se wakora iki mu gihe bakunnyuzuye?

Abagaragu ba Yehova benshi bishingikirije kuri Yehova, abafasha guhangana n’ikibazo cyo kunnyuzurwa, baragitsinda (Zb 18:17). Urugero, Esiteri yabwiye umwami ibijyanye n’umugambi mubi wari wateguwe n’umugome witwaga Hamani (Est 7:1-6). Mbere y’uko abikora yagaragaje ko yishingikirije kuri Yehova yiyiriza ubusa (Est 4:14-16). Yehova yamuhaye imigisha, aramurinda we na bene wabo.

Kimwe na Esiteri, mu gihe umuntu akunnyuzuye ujye usenga Yehova kandi ubibwire umuntu mukuru, urugero nk’umubyeyi wawe. Izere ko Yehova azagufasha nk’uko yafashije Esiteri. Ni iki kindi wakora?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: NTANGIYE GUKURA​—NAKORA IKI MU GIHE BANNYUZUYE?, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni iki abakiri bato bashobora kwigira kuri Charlie na Ferin?

  • Ni iki ababyeyi bakwigira ku byo Charlie na Ferin bavuze ku bijyanye n’uko bafasha abana babo mu gihe bannyuzuwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze