ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w22 Mata p. 15
  • Natangajwe n’ukuntu bitaye ku mbwa zange!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Natangajwe n’ukuntu bitaye ku mbwa zange!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ibisa na byo
  • Uko gupfakara byagize ingaruka ku bagore babiri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Utugare dushyirwaho ibitabo “kugira ngo tubere amahanga yose ubuhamya”
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Icyo wakora mu gihe ubenzwe
    Nimukanguke!—2015
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
w22 Mata p. 15
Umugabo utembereza imbwa ze. Ageze hafi y’Abahamya barimo kubwiriza ku kagare.

Natangajwe n’ukuntu bitaye ku mbwa zange!

UMUGABO witwa Nick utuye muri leta ya Orego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaranditse ati: “Mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, natangiye kujya ntembereza imbwa zange ebyiri mu mugi nari ntuyemo. Muri uwo mugi, nakundaga kubona Abahamya bahagaze iruhande rw’utugare bashyiraho ibitabo. Babaga bambaye neza kandi bagasuhuza abantu bose bamwenyura.

“Abo Bahamya ntibitaga ku bantu gusa, ahubwo bitaga no ku mbwa zange. Umunsi umwe Umuhamya witwa Elaine yahaye ibisuguti imbwa zange ebyiri. Kuva icyo gihe, iyo twabaga turi hafi kugera aho Abahamya bashyira utugare turiho ibitabo, imbwa zange zashakaga kujyayo kugira ngo zibonere ibisuguti.

“Hashize amezi runaka tunyura kuri utwo tugare, Abahamya bagaha imbwa zange ibisuguti, ariko nange bakanganiriza. Icyakora, nirindaga kuganira na bo byinshi. Icyo gihe nari ndengeje imyaka 70 kandi sinemeraga niba ibyo Abahamya bigisha ari ukuri. Nari narazinutswe amadini menshi yiyita aya gikristo, maze niyemeza kwiyigisha Bibiliya ku giti cyange.

“Icyo gihe, najyaga mbona n’abandi Bahamya mu bice bitandukanye by’umugi nari ntuyemo, bahagaze iruhande rw’utugare bashyiraho ibitabo. Nabonaga na bo bahora bishimye. Buri gihe basubizaga ibibazo bishingiye kuri Bibiliya nababazaga, bituma amaherezo numva mbagiriye ikizere.

“Umunsi umwe Elaine yarambajije ati: ‘Ese wemera ko inyamaswa ari impano Imana yaduhaye?’ Naramushubije nti: ‘Ndabyemera rwose.’ Yahise ansomera muri Yesaya 11:6-9. Kuva icyo gihe nifuje kumenya byinshi kuri Bibiliya, ariko sinashakaga gusoma ibitabo by’Abahamya.

“Mu minsi yakurikiyeho nishimiye ibiganiro bishishikaje nagiranye na Elaine n’umugabo we, Brent. Bansabye ko nasoma muri Matayo kugeza mu Byakozwe n’Intumwa, kugira ngo menye ibiranga Umukristo w’ukuri. Narahasomye. Bidatinze, nemeye ko Brent n’umugore we Elaine banyigisha Bibiliya. Icyo gihe hari mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2016.

“Buri cyumweru nashimishwaga no kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami. Kumenya icyo Bibiliya yigisha byankoze ku mutima. Nyuma y’umwaka umwe narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova. Ubu mfite imyaka 79 kandi nemera ntashidikanya ko nabonye ukuri. Yehova yampaye umugisha yemera ko mba mu muryango w’abagaragu be bamwiyeguriye.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze