ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Ukwakira pp. 18-23
  • Uko wasenga ukarushaho kuba incuti ya Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wasenga ukarushaho kuba incuti ya Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • NTUGATINYE GUSENGA YEHOVA WISANZUYE
  • UKO TWASENGA KUGIRA NGO TURUSHEHO KUBA INCUTI ZA YEHOVA
  • JYA UTEKEREZA KU MASENGESHO AVUYE KU MUTIMA YANDITSE MURI BIBILIYA
  • JYA UKOMEZA GUSENGA MU BURYO BUTUMA URUSHAHO KUBA INCUTI YA YEHOVA
  • Mujye mwibuka gusenga musabira abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Jya unonosora amasengesho yawe binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Gusenga bituma uba incuti y’Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Ukwakira pp. 18-23

IGICE CYO KWIGWA CYA 42

INDIRIMBO YA 44 Isengesho ry’uworoheje

Uko wasenga ukarushaho kuba incuti ya Yehova

“ Yehova, ni wowe nsenga n’umutima wanjye wose. Nsubiza!”—ZAB. 119:145.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice, turi burebe ukuntu gutekereza ku masengesho yanditse muri Bibiliya, byadufasha kurushaho gusenga neza maze tukaba incuti za Yehova.

1-2. (a) Ni iki gishobora gutuma tutabwira Yehova uko twiyumva nta cyo tumuhishe? (b) Tubwirwa n’iki ko Yehova yishimira gutega amatwi amasengesho tumubwira?

ESE hari igihe ujya wumva iyo usenga uhora usubiramo ibintu bimwe, ukavuga ibintu bitakuvuye ku mutima cyangwa ugasenga byo kurangiza umuhango gusa? Niba bijya bikubaho, humura si wowe wenyine. Kubera ko duhora duhuze, hari igihe dusenga amasengesho magufi, ntitwibuke gufata umwanya uhagije wo kuvuga amasengesho maremare. Hari nubwo tunanirwa kubwira Yehova ibituri ku mutima nta cyo tumuhishe, kubera ko tuba twumva ko tutari abantu bakwiriye ku buryo twamusenga.

2 Bibiliya itwigisha ko icyo Yehova aha agaciro atari amagambo meza tuvuga iyo dusenga, ahubwo ari uko tuvuga ibituri ku mutima kandi tugasenga twicishije bugufi. Bibiliya igira iti: ‘Yumva amasengesho y’abicisha bugufi’ (Zab. 10:17). Yishimira gutega amatwi ibyo tumubwira byose kubera ko atwitaho by’ukuri.—Zab. 139:​1-3.

3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?

3 Muri iki gice tugiye gusuzuma ibibazo bikurikira: Kuki dukwiriye gusenga Yehova twisanzuye? Twasenga dute kugira ngo turusheho kuba incuti za Yehova? Gutekereza ku masengesho yanditse muri Bibiliya abagaragu ba Yehova bamubwiye babikuye ku mutima, byadufasha bite kurushaho gusenga neza? Mu gihe duhangayitse cyane tukananirwa gusobanurira Yehova uko twiyumva, twakora iki? Reka turebe ibisubizo by’ibyo bibazo.

NTUGATINYE GUSENGA YEHOVA WISANZUYE

4. Ni iki cyatuma tudatinya gusenga Yehova twisanzuye? (Zaburi 119:145)

4 Nitwumva ko Yehova ari incuti yacu magara itwifuriza ibyiza, ntakizatubuza kumusenga twisanzuye. Uwanditse Zaburi ya 119 yihatiraga kubona Yehova nk’incuti ye magara. Mu by’ukuri na we yahuraga n’ibibazo. Urugero, hari abantu bamubeshyeraga (Zab. 119:​23, 69, 78). Nanone hari igihe yumvaga yacitse intege bitewe n’uko yakoze amakosa (Zab. 119:5). Nubwo byari bimeze bityo ariko, ntiyatinyaga kubwira Yehova ibimuri ku mutima.—Soma muri Zaburi ya 119:145.

5. Kuki tutagombye kwemera ko ibitekerezo bidakwiriye bitubuza gusenga Yehova? Tanga urugero.

5 Yehova asaba n’abakoze amakosa akomeye ngo bamusenge (Yes. 55:​6, 7). Ubwo rero, ntitwagombye kwemera ko ibitekerezo bidakwiriye bitubuza kumusenga. Reka dufate urugero. Tuvuge ko wagiye ahantu utazi. Uyobewe inzira unyuramo cyangwa urayoba. Icyakora umuturage wo muri ako gace ashobora kugufasha, ukabona inzira ukwiriye kunyuramo. Ese watinya kumuyoboza ngo ni ukugira ngo ataguseka ko wayobye? Birumvikana ko utabikora. Natwe nubwo hari igihe tuba tutazi icyo twakora, cyangwa tukaba twakoze icyaha, ntitwagombye gutinya gusenga Yehova twisanzuye.—Zab. 119:​25, 176.

UKO TWASENGA KUGIRA NGO TURUSHEHO KUBA INCUTI ZA YEHOVA

6-7. Gutekereza ku mico myiza ya Yehova bidufasha bite kumusenga tukamubwira uko mu by’ukuri twiyumva? Tanga urugero. (Reba n’ibisobanuro.)

6 Iyo dusenze Yehova twisanzuye, tukamubwira ibyo dutekereza byose n’uko twiyumva, amasengesho yacu atuma turushaho kuba incuti ze. None se twakora iki ngo tujye dusenga dutyo?

7 Tujye dutekereza ku mico ya Yehova.a Iyo dukunda gutekereza ku mico myiza ya Yehova, kumubwira uko twiyumva n’ibyo dutekereza birushaho kutworohera (Zab. 145:​8, 9, 18). Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Kristine, papa we akaba yari umunyarugomo. Yaravuze ati: “Gusenga Yehova numva ko ari Papa unkunda byabanje kungora cyane. Numvaga ko amakosa nkora azatuma agera aho akandeka.” Ni uwuhe muco wa Yehova wamufashije? Yaravuze ati: “Natekereje cyane ku muco wa Yehova w’urukundo rudahemuka, bituma nemera ntashidikanya ko ankunda. Ubu noneho nzi neza ko atazandeka. Niyo nakora amakosa azakomeza kunkunda kandi azamfasha. Ibyo bituma mubwira nisanzuye ibinshimisha byose n’ibimbabaza byose.”

8-9. Kubanza gutekereza ku byo uri buvuge mu isengesho, bigira akahe kamaro? Tanga urugero.

8 Tujye dutekereza ku byo tugiye kuvuga. Hari ibibazo ushobora kwibaza mbere y’uko usenga. Ushobora kwibaza uti: “Ni ibihe bibazo mpanganye na byo? Ese hari umuntu ngomba kubabarira? Ese hari ikintu cyahindutse mu buzima bwanjye nkeneye ko Yehova amfashamo” (2 Abami 19:​15-19)? Nanone dushobora kwigana urugero Yesu yadusigiye rwo gusenga, tugatekereza icyo twasaba Yehova ku birebana n’izina rye, Ubwami bwe n’ibyo ashaka.—Mat. 6:​9, 10.

9 Igihe mushiki wacu witwa Aliska yamenyaga ko umugabo we arwaye kanseri y’ubwonko, akaba yari hafi gupfa, gusenga byaramugoraga cyane. Yaravuze ati: “Nari mpangayitse cyane ku buryo niyo natangiraga gusenga, naburaga icyo mvuga.” Ni iki cyimufasha? Yaravuze ati: “Mbere y’uko nsenga, mbanza gutekereza ku byo ndi bubwire Yehova kugira ngo ntaza kuvuga gusa ibibazo byanjye n’uburwayi bw’umugabo wanjye. Iyo mbikoze numva ntuje kandi ngashobora gusenga Yehova mubwira ibintu bitandukanye.”

10. Kuki twagombye kwitoza gufata umwanya uhagije wo gusenga? (Reba n’amafoto.)

10 Tujye dufata umwanya uhagije wo gusenga. Nubwo amasengesho magufi ashobora gutuma tuba incuti za Yehova, iyo dufashe umwanya uhagije wo gusenga bituma turushaho kumubwira uko twiyumva n’uko dutekereza.b Umugabo wa Aliska witwa Elijah, yaravuze ati: “Ngerageza gusenga Yehova inshuro nyinshi ku munsi, ariko gufata igihe gihagije nkamusenga ni byo bituma numva ndushaho kuba incuti ye. Yehova ntajya yumva namurambiye. Ni yo mpamvu nanjye mfata igihe nkamusenga koko.” Dore icyo wakora: Uzahitemo igihe cyo gusenga n’ahantu ho gusengera, ku buryo wanasenga uvuga mu ijwi ryumvikana, ukamara umwanya munini usenga nta kintu kikurangaza. Hanyuma ibyo ujye ubikora kenshi.

Amafoto: 1. Umuvandimwe wicaye ari gutekereza, Bibiliya irambuye ku meza kandi ari kunywa ikawa. Ni mu gitondo kare izuba ritararasa. 2. Izuba rimaze kurasa kandi yakomeje kwicara, amara umwanya munini asenga.

Jya uhitamo igihe cyo gusenga n’ahantu ho gusengera hatuma umara umwanya munini usenga (Reba paragarafu ya 10)


JYA UTEKEREZA KU MASENGESHO AVUYE KU MUTIMA YANDITSE MURI BIBILIYA

11. Gutekereza ku masengesho avuye ku mutima yanditse muri Bibiliya, byatugirira akahe kamaro? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ese wiyumva nk’uko biyumvaga?”)

11 Gutekereza ku masengesho avuye ku mutima abagaragu b’Imana bavugwa muri Bibiliya bavuze no ku ndirimbo baririmbaga bayisingiza cyangwa za zaburi, bishobora kukugirira akamaro. Nusuzuma ukuntu bayibwiraga ibyo batekerezaga n’uko babaga biyumva babikuye ku mutima, bizatuma nawe uyisenga ubikuye ku mutima. Bishobora no kugufasha kubona andi magambo wakoresha usenga. Nanone ushobora kubona amasengesho abagaragu ba Yehova bamusenze bamubwira ibibazo bimeze nk’ibyawe.

Ese wiyumva nk’uko biyumvaga?

Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagiye bamusenga babivanye ku mutima igihe bari mu mimerere itandukanye. Ese hari igihe nawe wigeze kwiyumva nk’uko biyumvaga?

  • Igihe Yakobo yari ahangayitse, yasenze Yehova amubwira ibyari bimuhangayikishije, ariko aranamushimira kandi amwereka ko yari amwiringiye.—Intang. 32:​9-12.

  • Igihe Umwami Salomo yari akiri muto, yumvise ahangayikishijwe cyane n’inshingano Imana yari yamuhaye maze ayisenga ayisaba kumufasha.—1 Abami 3:​7-9.

  • Dawidi amaze gukorana icyaha na Batisheba, yinginze Yehova ngo amufashe kugira “ibyifuzo bitanduye.”—Zab. 51:​9-12.

  • Mariya amaze guhabwa inshingano yihariye yasingije Yehova.—Luka 1:​46-49.

Uko wakwiyigisha: Jya usoma isengesho ry’umugaragu wa Yehova w’indahemuka maze wibaze uti: “Ni iki yabwiye Yehova, kandi se yakimubwiye ate?” Nanone ujye wibaza uti: “Yehova yamushubije ate?” Amasomo ubonyemo, jya uyakurikiza uhuje n’ikibazo ufite.

12. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza mu gihe dutekereza ku isengesho ryanditse muri Bibiliya?

12 Mu gihe utekereza ku isengesho ryanditse muri Bibiliya, jya wibaza uti: “Ni nde wavuze iri sengesho? Yiyumvaga ate kandi se kuki yasenze atyo? Ese ibitekerezo biri muri iri sengesho, bihuje n’ibibazo nanjye mfite? Ni ayahe masomo narikuramo?” Kugira ngo usubize ibyo bibazo, ushobora no gukora ubundi bushakashatsi kandi nubukora bizakugirira akamaro. Reka dufate ingero nke.

13. Ni irihe somo twavana kuri Hana ku birebana n’isengesho? (1 Samweli 1:​10, 11) (Reba n’ifoto .)

13 Soma muri 1 Samweli 1:​10, 11. Igihe Hana yavugaga iri sengesho, yari afite ibibazo bibiri bikomeye. Ntiyabyaraga kandi umugore w’umugabo we yamukoreraga ibintu bimubabaza (1 Sam. 1:​4-7). Niba uhora uhanganye n’ikibazo kigukomereye, isengesho rya Hana ryakwigisha iki? Yafashe umwanya uhagije, asenga Yehova amubwira ibyari bimuhangayikishije byose, kandi amaze kubikora yumvise atuje (1 Sam. 1:​12, 18). Natwe nidusenga Yehova ‘tukamwikoreza ibiduhangayikishije byose,’ mu yandi magambo tukamubwira ibibazo byose dufite n’uko bituma twiyumva, bizaduhumuriza.—Zab. 55:22.

Amafoto: 1. Hana arebye hirya ararira cyane mu gihe Elukana ari gukina n’abana be babiri. 2. Penina ari guseka, ateruye umwana we w’uruhinja. 3. Hana ari kurira cyane mu gihe arimo gusenga yinginga. 4. Umutambyi Mukuru Eli yicaye yifashe neza mu gihe arimo kwitegereza Hana arakaye.

Igihe Hana yari afite ikibazo cyo kutabyara kandi umugore w’umugabo we agahora amubwira amagambo amubabaza, yabwiye Yehova ibyari bimuri ku mutima byose (Reba paragarafu ya 13)


14. (a) Ni irihe somo rindi dushobora kuvana kuri Hana? (b) Gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho bizadufasha bite kubona ibindi bintu twavuga mu isengesho? (Reba ibisobanuro.)

14 Hashize imyaka mike Hana abyaye umwana w’umuhungu witwaga Samweli, yamushyiriye Eli wari Umutambyi Mukuru (1 Sam. 1:​24-28). Icyo gihe Hana yasenze Yehova abikuye ku mutima, aramushimira kuko yiboneye ukuntu arinda abagaragu be b’indahemuka kandi akabitahoc (1 Sam. 2:​1, 8, 9). Uko bigaragara ibibazo byo mu rugo rwe ntibyari byarakemutse, ariko si byo yibanzeho ahubwo yibanze ku migisha Yehova yari yaramuhaye. Ibyo bitwigisha iki? Nitwibanda ku kuntu Yehova akomeza kudushyigikira bizatuma turushaho kwihanganira ibibazo duhura na byo.

15. Mu gihe duhuye n’akarengane, ni irihe somo twavana ku isengesho ry’umuhanuzi Yeremiya? (Yeremiya 12:1)

15 Soma muri Yeremiya 12:1. Igihe Yeremiya yabonaga abantu bakoraga ibintu bibi basa n’ababayeho neza, yumvise bimuciye intege. Nanone yarushijeho gucika intege bitewe n’ukuntu Abisirayeli bagenzi be bamusekaga (Yer. 20:​7, 8). Dushobora kwiyumvisha uko yari ameze kubera ko natwe abantu baduseka, kandi tukabona abakora ibintu bibi basa n’ababayeho neza. Nubwo Yeremiya yabwiye Yehova akababaro ke, ntiyigeze amushinja ko ashyigikira akarengane. Igihe yabonaga Yehova ahana abantu bari baramwigometseho, ashobora kuba yararushijeho kwemera ko agira ubutabera (Yer. 32:19). Natwe dushobora gusenga Yehova tukamubwira ibitubabaje byose, twiringiye ko mu gihe gikwiriye azakuraho akarengane kose twaba duhanganye na ko.

16. Mu gihe twumva hari ibyo tudashoboye gukora bitewe n’ibibazo dufite, ni irihe somo twavana ku isengesho ry’Umulewi wari warajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu (Zaburi 42:​1-4)? (Reba n’amafoto.)

16 Soma muri Zaburi ya 42:​1-4. Iyi ndirimbo yanditswe n’Umulewi wari warajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, akaba atarashoboraga gufatanya n’abandi Bisirayeli gukorera Yehova mu rusengero rwe. Iyo zaburi igaragaza uko yiyumvaga. Dushobora kuba twumva tumeze nka we, kubera ko tudashobora kuva mu rugo wenda bitewe n’uburwayi, cyangwa tukaba dufunzwe tuzira gukorera Yehova. Hari igihe dushobora kumva tumeze neza, ubundi tukumva twacitse intege. Ariko uko twaba tumeze kose, ni byiza ko dusenga Yehova tukabimubwira. Ibyo bizatuma turushaho gusobanukirwa neza uko twiyumva, kandi bidufashe guhindura uko twabonaga ibibazo dufite. Urugero, wa Mulewi yabonye ko yari afite ubundi buryo bwo gusingiza Yehova (Zab. 42:5). Nanone yatekereje ukuntu Yehova yamwitagaho (Zab. 42:8). Gusenga Imana twinginga, tukayibwira ibiduhangayikishije byose, bishobora kudufasha tukarushaho gusobanukirwa impamvu twiyumva dutyo, tukongera gutuza kandi tukabona imbaraga zo kwihangana.

Amafoto: 1. Umulewi ari gusenga yinginga ari mu butayu. 2. Umuvandimwe yicaye mu gitanda cyo kwa muganga, ari gusenga Bibiliya irambuye ku bibero bye.

Umulewi wanditse Zaburi ya 42 yabwiye Imana ibintu byose byari bimuri ku mutima. Natwe iyo dusenze Imana tukayibwira uko twiyumva, bishobora gutuma tubona ikibazo twari dufite mu bundi buryo (Reba paragarafu ya 16)


17. (a) Isengesho umuhanuzi Yona yavuze ritwigisha iki? (Yona 2:​1, 2) (b) Amagambo amwe n’amwe yo muri za Zaburi yadufasha ate mu gihe duhanganye n’ibibazo? (Reba ibisobanuro.)

17 Soma muri Yona 2:​1, 2. Umuhanuzi Yona yavuze iryo sengesho igihe yari mu nda y’urufi runini. Nubwo Yona yari yarasuzuguye Yehova, yari yizeye adashidikanya ko yari kumva isengesho rye. Igihe Yona yasengaga, yakoresheje amagambo menshi aboneka muri za Zaburi.d Uko bigaragara, izo Zaburi yari azizi neza. Kuzitekerezaho byatumye yizera adashidikanya ko Yehova yari kumufasha. Natwe nitugerageza gufata mu mutwe imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, dushobora kuzayibuka kandi ikaduhumuriza mu gihe tuzaba turi gusenga Yehova dufite ibibazo.

JYA UKOMEZA GUSENGA MU BURYO BUTUMA URUSHAHO KUBA INCUTI YA YEHOVA

18-19. Amagambo aboneka mu Baroma 8:​26, 27 atwizeza iki mu gihe duhangayitse cyane, ku buryo tudashobora kubwira Yehova mu isengesho uko twiyumva? Tanga urugero.

18 Soma mu Baroma 8:​26, 27. Hari igihe dushobora kumva duhangayitse cyane, ku buryo tudashobora kubona amagambo yo gusobanurira Yehova uko twiyumva mu isengesho. Icyakora no mu gihe bimeze bityo, ntidukwiriye kwiheba. Icyo gihe umwuka wera “winginga” ku bwacu. Ubikora ute? Yehova yakoresheje umwuka wera atuma abanditse Bibiliya bandikamo amasengesho menshi abagaragu be bavuze igihe babaga bari mu mimerere nk’iyo natwe dushobora kugeramo. Iyo tudashobora gusobanura neza uko twiyumva, ashobora kwemera bimwe mu byo bavuze, akabifata nkaho ari byo natwe twifuzaga kumubwira, maze akadusubiza.

19 Ibyo byafashije mushiki wacu wo mu Burusiya witwa Yelena. Yarafashwe maze afungwa azira gusenga no gusoma Bibiliya. Icyo gihe yarahangayitse cyane ku buryo gusenga byamugoraga. Yaravuze ati: “Naje kwibuka ko iyo mpangayitse cyane, nabuze ibyo navuga mu isengesho, Yehova yemera amasengesho y’abagaragu be ba kera yanditse muri Bibiliya, . . . akayabona nkaho ari yo nifuzaga kuvuga. . . . Ibyo byarampumurije cyane muri ibyo bihe bitari byoroshye.”

20. Mu gihe duhangayitse, twakwitegura dute mbere yo gusenga?

20 Igihe duhangayitse cyane, hari ubwo dutangira gusenga tugashiduka turi kwitekerereza ibindi. None se twakora iki? Dushobora gutegura ubwenge bwacu, mbere yo gusenga tukabanza kumva Zaburi zafashwe amajwi. Dushobora no kugerageza kwandika ibyiyumvo byacu nk’uko Umwami Dawidi yigeze kubikora. (Zab. 18, 34, 142; amagambo abanza.) Birumvikana ko nta mategeko yashyizweho y’ukuntu twagombye kwitegura gusenga (Zab. 141:2). Ujye ukora ibyo ubona byagufasha.

21. Kuki dukwiriye gusenga Yehova tukamubwira ibituri ku mutima?

21 Kumenya ko Yehova aba azi uko twiyumva na mbere y’uko tugira icyo tumubwira, biraduhumuriza cyane (Zab. 139:4). Icyakora yishimira kumva tumubwira uko twiyumva no kumwereka ko tumwiringira. Ubwo rero, ntugatinye gusenga Papa wawe wo mu ijuru. Mu gihe usenga, jya ukoresha amwe mu magambo ari mu masengesho yanditse muri Bibiliya. Jya umusenga umubwire ibikuri ku mutima. Jya umubwira ibigushimisha n’ibikubabaza byose. Kubera ko Yehova ari Incuti yawe magara, buri gihe aba yiteguye kukumva.

WASUBIZA UTE?

  • Ni iki cyagufasha gusenga Yehova ukamubwira ibintu byose bikuri ku mutima?

  • Ni ibiki wakora kugira ngo ujye usenga amasengesho atuma urushaho kuba incuti ya Yehova?

  • Gutekereza ku masengesho avuye ku mutima yanditse muri Bibiliya, byagufasha bite?

INDIRIMBO YA 45 Ibyo umutima wanjye utekereza

a Reba igitabo “Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu,” munsi y’umutwe uvuga ngo: “Yehova,” ahanditse ngo: “Imwe mu mico ihebuje ya Yehova.”

b Amasengesho avugirwa mu materaniro y’itorero, muri rusange aba ari magufi cyane.

c Igihe Hana yasengaga, yavuze amagambo asa n’ayo Mose yakoresheje mu bitabo yanditse. Uko bigaragara, Hana yafataga umwanya agatekereza ku Byanditswe (Guteg. 4:35; 8:18; 32:​4, 39; 1 Sam. 2:​2, 6, 7). Imyaka myinshi nyuma yaho, Mariya mama wa Yesu yakoresheje amagambo yo gusingiza Imana asa n’ayo Hana yavuze.—Luka 1:​46-55.

d Urugero, gereranya Yona 2:​3-9 na Zaburi 69:1; 16:10; 30:3; 142:​2, 3; 143:​4, 5; 18:6; 3:8. Iyi mirongo itondetse ukurikije uko Yona yakurikiranyije ibitekerezo bye mu isengesho.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze