Ese nkwiriye kureka gutwara imodoka?
TEKEREZA umuntu ugeze mu zabukuru umaze imyaka myinshi atwara imodoka. Akunda gutwara kubera ko aba ashobora kujya aho ashaka. Ariko incuti ze n’abagize umuryango we baba bamuhangayikiye, bagatekereza ko byaba byiza aretse gutwara. Ntabwo yiyumvisha impamvu baba bamuhangayikiye.
Ese nawe ufite ikibazo nk’icyo? Niba se ugifite, ni iki cyagufasha kumenya niba ukwiriye gukomeza gutwara imodoka?
Mu bihugu bimwe na bimwe, hari imyaka umuntu ageramo yajya kongeresha uruhushya rwe rwo gutwara imodoka, akabanza kwerekana uruhushya rutangwa na muganga. Abakristo baba muri ibyo bihugu bumvira iryo tegeko rya leta (Rom. 13:1). Ariko igihugu waba ubamo cyose, hari ibintu washingiraho kugira ngo umenye niba ugishoboye gukomeza gutwara imodoka.
GENZURA UKO UTWARA
Hari umuryango wita ku bageze mu zabukuru watanze inama yo kwibaza ibibazo bikurikira:
Ese gusoma ibyapa byo ku muhanda cyangwa kureba nijoro birangora?
Ese guhindukiza umutwe mu buryo bwihuse ngo ndebe muri retorovizeri cyangwa aho zitareba, birangora?
Ese gukoresha ikirenge vuba, urugero nk’igihe nkivana ku muriro nkijyana kuri feri, birangora?
Ese ntwara gahoro cyane ku buryo mbangamira abandi bashoferi?
Ese inshuro nyinshi mba nenda gukora impanuka cyangwa ugasanga imodoka yanjye yarahombanye cyangwa yarakobaguritse kubera kugenda ngonga?
Ese hari igihe abapolisi bigeze bampagarika bitewe no gutwara nabi?
Ese hari ubwo nsinzira ntwaye imodoka?
Ese hari imiti mfata umuntu atagombye kunywa ngo atware imodoka?
Ese hari abagize umuryango wanjye cyangwa incuti bigeze kumbwira ko bahangayikishwa no kuba ntwara imodoka?
Niba hari ikibazo kimwe cyangwa bibiri washubije wemeza, byaba byiza ugize icyo uhindura. Urugero, ushobora kugabanya inshuro utwara imodoka cyane cyane nijoro. Jya uhora wisuzuma urebe niba utwara neza. Nanone ushobora kubaza umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa incuti yawe, akakubwira uko abibona. Ushobora no kujya mu ishuri ryigisha gutwara kugira ngo bakwigishe uko watwara ufite umutekano. Icyakora niba hari ibibazo byinshi washubije wemeza, byaba byiza uretse gutwara imodoka.a
JYA UYOBORWA N’AMAHAME YO MURI BIBILIYA
Kwemera ko tutagitwara imodoka neza nk’uko twayitwaraga mbere, bishobora kutugora cyane. Nanone kumva abandi batubwira ko tutagishoboye gutwara imodoka neza, bishobora kutubabaza. None se ni ayahe mahame yo muri Bibiliya ashobora kugufasha gutekereza neza, ugafata umwanzuro ukwiriye? Reka dusuzume amahame abiri.
Jya ukomeza kuba umuntu wiyoroshya (Imig. 11:2). Uko tugenda tugera mu zabukuru, ubushobozi bwacu bwo kureba, ubwo kumva no gukora ibintu mu buryo bwihuse, bugenda bugabanuka. Nanone imikaya yacu igenda icika intege. Urugero, abantu benshi bareka gukora siporo zimwe na zimwe kubera ko uko bagenda bakura, babona ko bashobora kuvunika cyangwa gukomereka mu buryo bworoshye. Iryo hame wanarikurikiza ku bijyanye no gutwara imodoka. Umuntu wiyoroshya na we ageraho agafata umwanzuro wo kureka gutwara imodoka kubera ko biba bishobora kumuteza impanuka (Imig. 22:3). Nanone kandi, iyo abandi bamubwiye ko bahangayikishwa no kuba atwara imodoka, arabumvira.—Gereranya na 2 Samweli 21:15-17.
Jya wirinda ikintu cyatuma wica umuntu (Guteg. 22:8). Iyo umuntu adatwara imodoka neza, ashobora gukomeretsa abantu cyangwa akabica. Umuntu ukomeza gutwara imodoka kandi ubushobozi bwe bwo gutwara bwaragabanutse, aba ashobora kwiteza impanuka, agapfa cyangwa akica abandi. Ibyo biramutse bibaye, aba ashobora kubarwaho icyaha cyo kumena amaraso.
Niba ugomba gufata umwanzuro utoroshye wo gukomeza gutwara imodoka cyangwa kubireka, ntugahangayikishwe no gutekereza ko nubireka abandi bazagusuzugura. Yehova aragukunda kandi iyo abonye ukuntu ugaragaza imico myiza, urugero nko kumenya aho ubushobozi bwawe bugarukira, kwicisha bugufi no gutekereza ku mutekano w’abandi, biramushimisha cyane. Agusezeranya ko azagufasha kandi akaguhumuriza (Yes. 46:4). Ntazigera agutererana. Mu gihe usuzuma niba ukwiriye gufata umwanzuro wo kureka gutwara imodoka, jya umusaba agufashe kuyoborwa n’amahame yo muri Bibiliya no kugaragaza ubwenge.
a Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Impanuka zo mu muhanda—Wazirinda ute?” Yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Kanama 2002, mu Cyongereza.