ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb14 pp. 150-151
  • Umugabo w’Umunara w’Umurinzi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugabo w’Umunara w’Umurinzi
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
  • Ibisa na byo
  • Twavuye mu nzara z’inyeshyamba
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
  • Kwiringira Yehova byatumye ntahangayika
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Twari twariyemeje gukorera Yehova
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
  • Niyemeje kuba umusirikare wa Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
yb14 pp. 150-151

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Umugabo w’Umunara w’Umurinzi

James Koroma

  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1966

  • ABATIZWA MU WA 1990

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yatwaraga amabaruwa mu gihe cy’intambara.

Ifoto yo ku ipaji ya 150

MU MWAKA wa 1997, igihe inyeshyamba zarwanaga n’ingabo za leta mu mugi wa Freetown, nitangiye kujya ntwara amabaruwa nyakura i Freetown nyajyana ku biro by’ishami by’agateganyo byari i Conakry muri Gineya.

Nagiye aho bategera imodoka, mfata bisi ndi kumwe n’abandi bantu. Twumvise urusaku rw’amasasu, maze tugira ubwoba. Igihe twagendaga mu mihanda yo mu mugi, twumvise urufaya rw’amasasu impande zacu. Umushoferi yahise akata afata undi muhanda. Bidatinze nyuma yaho, twahuye n’inyeshyamba zitwaje imbunda zidutegeka gusohoka mu modoka. Batubajije ibibazo, barangije baratureka turagenda. Nyuma yaho twahuye n’abandi basirikare na bo baraduhagarika. Kubera ko umwe mu bagenzi twari kumwe yari aziranye n’umukuru w’abo basirikare, na bo baraturetse turagenda. Turi hafi gusohoka mu mugi, twahuye n’abandi basirikare b’inyeshyamba, batubaza ibibazo ariko na bwo baratureka turakomeza. Twerekeje mu majyaruguru, tugenda tunyura ku zindi bariyeri nyinshi, amaherezo tugera mu mugi wa Conakry bugiye guhumana turi mu modoka yarengewe n’ivumbi.

Mu ngendo nakoze nyuma yaho, natwaye amakarito y’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ibikoresho byo mu biro, amadosiye y’ishami n’imfashanyo. Akenshi nagendaga n’imodoka. Ariko nanone nakoreshaga abikorezi n’ubwato kugira ngo nyuze ibitabo mu mashyamba y’inzitane no mu nzuzi.

Umunsi umwe igihe nari ntwaye ibikoresho mbivanye i Freetown mbijyanye i Conakry, twageze ku mupaka abasirikare b’inyeshyamba bahagarika imodoka nari ndimo. Umwe muri bo yabonye ibyo nari mfite, atangira kumbaza ibibazo atanshira amakenga. Hanyuma nahise mbona muri izo nyeshyamba umuntu twiganye. Abasirikare bamwitaga Burakari, kandi muri iryo tsinda ni we musirikare wari uteye ubwoba kurusha abandi. Nabwiye uwambazaga ibibazo ko nari nje kureba “Burakari,” hanyuma mpita muhamagara. “Burakari” yahise amenya ahita aza aho ndi yiruka. Twarahoberanye kandi turaseka. Hanyuma yahise yirakaza.

Yarambajije ati “hari ikibazo ufite?”

Naramushubije nti “ndifuza kujya muri Gineya.”

Yahise ategeka abasirikare ngo bareke imodoka twarimo itambuke batayisatse.

Kuva uwo munsi, iyo nageraga kuri iyo bariyeri, “Burakari” yategekaga abasirikare ko bandeka nkagenda. Nahaga abasirikare amagazeti, bakayishimira cyane. Bidatinze batangiye kunyita Umugabo w’Umunara w’Umurinzi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze