ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb17 p. 105
  • Nifuzaga guhinduka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nifuzaga guhinduka
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
  • Ibisa na byo
  • Numvaga narageze iyo njya
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
  • Yankuye mu mukungugu anshyira hejuru
    Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
yb17 p. 105

JEWORUJIYA

Nifuzaga guhinduka

Davit Samkharadze

  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1967

  • ABATIZWA MU WA 1989

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yabaye umugenzuzi usura amatorero. Kuva mu mwaka wa 2013, yigisha amashuri ya Bibiliya.

Davit Samkharadze yigisha ishuri rya Bibiliya

MU MWAKA wa 1985, igihe nari mfite imyaka 18, abategetsi b’Abasoviyeti bansabye kujya mu gisirikare. Nabujijwe amahwemo n’akarengane nabonaga mu gisirikare, maze ndibwira nti “sinshaka kumera nka bo.” Icyakora si ko buri gihe nitwaraga nk’uko nabyifuzaga. Nifuzaga guhinduka.

Igihe nagombaga kumara mu gisirikare kirangiye, naratashye. Umunsi umwe ari nimugoroba mvuye mu kirori, nasenze Imana nyisaba kumfasha guhinduka. Bukeye ngiye ku kazi, nanyuze kwa masenge wari Umuhamya wa Yehova. Ninjiye mu nzu, nsanga hari abandi Bahamya bake bari mu materaniro. Banyakiranye urugwiro, ndahaguma ngo numve ibyo bigisha.

Nemeye ko banyigisha Bibiliya, kandi nyuma y’amezi atandatu narabatijwe. Yehova yamfashije kurushaho kuba umuntu mwiza, kandi ibyo sinari kubishobora atamfashije.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze