ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwex ingingo 13
  • Barangwaga n’ishusho ya mpandeshatu y’isine

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Barangwaga n’ishusho ya mpandeshatu y’isine
  • Inkuru z’ibyabaye
  • Ibisa na byo
  • Yehova arehereza mu kuri aboroheje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Nakora iki ngo ntagirana ibibazo na mwarimu?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki ngo numvikane na mwarimu?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • “Ndashikamye! Ndashikamye! Ndashikamye!”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
Reba ibindi
Inkuru z’ibyabaye
ijwex ingingo 13
Impuzankano iriho mpandeshatu y’isine n’inomero, byarangaga imfungwa z’Abahamya ba Yehova, mu bigo Abanazi bakoranyirizagamo imfungwa.

Barangwaga n’ishusho ya mpandeshatu y’isine

Maud ni Umuhamya wa Yehova uba mu Bufaransa. Akora mu kigo cy’amashuri, aho afasha abana bafite ubumuga gukurikira mu ishuri. Yavuze uko byagenze igihe mu ishuri rimwe umwarimu yarimo yigisha ibyabaye muri jenoside yakorewe Abayahudi n’ibyakorerwaga mu bigo Abanazi bakoranyirizagamo imfungwa. Imfungwa zambaraga impuzankano yometseho igitambaro. Uko icyo gitambaro cyabaga gisa n’ishusho cyabaga gifite, ni byo byagaragazaga impamvu uwo muntu yafunzwe.

Igihe uwo mwarimu yasobanuriraga abanyeshuri impamvu hari imfungwa zabaga zambaye impuzankano yometseho igitambaro gifite ishusho ya mpandeshatu y’isine, yaravuze ati: “Ntekereza ko ari ukubera ko bari abatinganyi.” Nyuma y’isomo, Maud yegereye wa mwarimu, maze amusobanurira ko iyo mpandeshatu y’isine, ari yo Abanazi bifashishaga kugira ngo bamenye imfungwa z’Abahamya ba Yehova izo ari zo.a Yamusezeranyije ko azamuha amakuru arambuye kuri iyo ngingo. Uwo mwarimu yaramwemereye kandi amusaba ko yabisobanurira abanyeshuri bose.

Mu rindi somo ryavugaga kuri ya ngingo, undi mwarimu yifashishije imbonerahamwe igaragaza ibimenyetso bitandukanye byatandukanyaga imfungwa. Iyo mbonerahamwe yagaragazaga neza ko mpandeshatu y’isine cyari ikimenyetso kiranga Abahamya ba Yehova. Iryo somo rirangiye, Maud yamuhaye ibindi bisobanuro bivuga kuri iyo ngingo. Uwo mwarimu yarabyemeye kandi asaba Maud kuzageza ikiganiro ku banyeshuri.

Maud afashe ibitabo na videwo.

Maud afashe ibitabo na videwo yakoresheje

Maud yateguye ikiganiro k’iminota 15 yagombaga kugeza ku banyeshuri, ariko iyo minota iri hafi kurangira, bamubwira ko afite isaha yose. Maud yatangiye yereka abanyeshuri videwo igaragaza uko ishyaka rya Nazi ryatoteje Abahamya ba Yehova. Igihe iyo videwo yageraga ahantu havuga ko abana 800 batandukanyijwe n’ababyeyi babo, Maud yabaye ayihagaritse, maze abasomera inkuru eshatu za bamwe muri abo bana. Igihe yari amaze kwerekana iyo videwo, yashoje abasomera ibaruwa umwana w’imyaka 19 witwaga Gerhard Steinacher ukomoka muri Otirishiya yanditse mu mwaka wa 1940, asezera ku babyeyi be, habura amasaha make ngo yicwe n’Abanazi.b

Maud yatanze ikiganiro nk’icyo no mu rindi somo. Kuba Maud yaragize ubushizi bw’amanga, byatumye abo barimu bombi bavuga Abahamya ba Yehova mu gihe batanga isomo rivuga ibyaberaga mu bigo Abanazi bakoranyirizagamo imfungwa.

a Mu gihe k’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya ba Yehova bo mu Budage, nanone bitwaga Abigishwa ba Bibiliya, bafunzwe bazira ko banze gushyigikira ishyaka rya Nazi.

b Gerhard Steinacher yakatiwe urwo gupfa azira ko yanze kujya mu gisirikare cy’Abanazi. Muri iyo baruwa, yanditse agira ati: “Ndacyari umwana. Nshobora gushikama ari uko gusa Umwami ampaye imbaraga, kandi ni cyo musaba.” Gerhard yishwe bukeye bwaho. Ku ibuye riri ku mva ye handitsweho ngo: “Yapfuye azira guhesha Imana icyubahiro.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze