ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 72
  • Ese koko ukuri kuracyafite agaciro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese koko ukuri kuracyafite agaciro?
  • Izindi ngingo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese koko ukuri kubaho?
  • Wamenya ute ukuri?
  • Ikinyoma gituruka he?
  • Kuki muri iki gihe ikinyoma cyogeye hose?
  • Kuki ukuri ari ingenzi?
  • Kuki Imana yifuza ko umenya ukuri?
  • Ese koko Imana izavanaho ikinyoma?
  • Twigane Imana nyir’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Abakristo basenga mu mwuka no mu kuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • ‘Ukuri Kuzababatura’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 72
Umunyapolitike uri kuvugira imbere y’abaturage benshi bari mu myigaragambyo.

Ese koko ukuri kuracyafite agaciro?

Ese gutandukanya ukuri n’ikinyoma bisigaye bikugora? Muri iki gihe abantu benshi basigaye bemera ibintu bashingiye ku marangamutima cyangwa ku bitekerezo byabo bwite aho gushingira ku kuri no ku bintu bifatika. Hirya no hino ku isi, abantu benshi bemera ko ukuri kutakibaho.

Iyo mitekerereze si mishya. Mu myaka 2.000 ishize, Guverineri w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato yabajije Yesu abigiranye agasuzuguro ati: “Ukuri ni iki” (Yohana 18:38)? Nubwo Pilato atategereje ngo Yesu amusubize, ikibazo cye cyari ingenzi. Igisubizo Bibiliya itanga kuri icyo kibazo gishobora kukunyura kandi gishobora no kugufasha kumenya ukuri n’ikinyoma n’ubwo muri iki gihe kubitandukanya bigora abantu.

Ese koko ukuri kubaho?

Yego. Bibiliya ikoresha ijambo “ukuri” ishaka kwerekeza ku gitekerezo gishingiye ku bintu bifatika kandi gihuje n’amahame mbwirizamuco. Yigisha ko Yehovaa ari we soko y’ukuri nyako, kuko imwita ‘Imana y’ukuri’ (Zaburi 31:5). Bibiliya irimo ukuri guturuka ku Mana kandi igereranya ukuri n’umucyo, kuko gushobora kutuyobora mu gihe duhuye n’ibintu biteye urujijo bibera muri iyi si.—Zaburi 43:3; Yohana 17:17.

Wamenya ute ukuri?

Imana ntishaka ko twemera buhumyi ukuri ko muri Bibiliya. Ahubwo idushishikariza kugenzura uko kuri dukoresheje ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu aho kuyoborwa n’amarangamutima (Abaroma 12:1). Imana yifuza ko tuyimenya kandi tukayikunda n’“ubwenge bwacu bwose.” Ikindi kandi inadutera inkunga yo gushaka ibihamya bitwemeza ko ibyo Bibiliya yigisha ari ukuri.—Matayo 22:37, 38; Ibyakozwe 17:11.

Ikinyoma gituruka he?

Bibiliya ivuga ko ikinyoma cyatangijwe n’umwanzi w’Imana, ari we Satani. Bibiliya imwita “se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Igihe yavuganaga n’abantu ba mbere, yabeshyeye Imana (Intangiriro 3:1-6, 13, 17-19; 5:5). Kuva icyo gihe, Satani yakomeje gukwirakwiza ibinyoma no guhisha ukuri ku byerekeye Imana.—Ibyahishuwe 12:9.

Kuki muri iki gihe ikinyoma cyogeye hose?

Muri iki gihe, Bibiliya yita “iminsi y’imperuka,” Satani akomeje gushuka abantu no kubayobya kurusha mbere hose. Abantu babeshya abandi bagamije kubayobya no kubarya utwabo (2 Timoteyo 3:1, 13). Amadini menshi yo muri iki gihe nayo yuzuyemo ibinyoma by’ubwoko bwose. Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, abantu bo muri iki gihe “bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva,” kandi “baziziba amatwi kugira ngo batumva ukuri.”—2 Timoteyo 4:3, 4.

Umuyobozi w’idini ufashe Bibiliya mu ntoki, arimo kuvugira imbere y’abantu bari kumukomera amashyi.

Kuki ukuri ari ingenzi?

Ukuri gutuma abantu bizera abandi. Kandi iyo nta cyizere abantu bafitanye, ubucuti burahagarara bigatuma na sosiyete isenyuka. Bibiliya ivuga ko Imana yifuza ko tuyisenga mu kuri. Igira iti: “abayisenga [Imana] bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Niba wifuza kumenya uko ukuri ko muri Bibiliya kwagufasha gutahura ibinyoma by’amadini n’uko waca ukubiri na byo, soma ingingo ivuga ngo: “Ibinyoma bituma abantu banga Imana.”

Kuki Imana yifuza ko umenya ukuri?

Imana yifuza ko wazabona agakiza, kandi kugira ngo uzakabone ugomba kubanza kumenya ukuri ku biyerekeyeho (1 Timoteyo 2:4). Niwiga amahame y’Imana arebana n’icyiza n’ikibi kandi ukayashyira mu bikorwa, bizatuma urushaho kuba incuti y’Imana (Zaburi 15:1, 2). Kugira ngo Imana ifashe abantu kumenya ukuri, yohereje Yesu ku isi. Imana yifuza ko twakumvira inyigisho za Yesu.—Matayo 17:5; Yohana 18:37.

Ese koko Imana izavanaho ikinyoma?

Yego. Imana yanga abantu babeshya abandi bagamije kubarya utwabo. Yadusezeranyije ko izakura mu isi abantu bose biyemeje gukomeza kubeshya (Zaburi 5:6). Igihe Imana izabikorera, izanasohoza isezerano ryayo rigira riti: “Akanwa kavuga ukuri kazagumaho iteka ryose.”—Imigani 12:19.

Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku kuri no ku kinyoma

Yohana 8:44: ‘[Satani] ni umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma.’

Icyo usobanura: Satani ni we wabeshye bwa mbere kandi ni we ibinyoma bikomokaho.

Imigani 12:22: “Yehova yanga urunuka iminwa ibeshya.”

Icyo usobanura: Kimwe na Yehova abantu bose bakunda Imana bagomba kwanga ibinyoma.

Yohana 4:24: “Abayisenga [Imana] bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri.”

Icyo usobanura: Imana yifuza ko tuyisenga duhuje n’ukuri ku biyerekeyeho.

Yohana 8:32: “Ukuri ni ko kuzababatura.”

Icyo usobanura: Ukuri Yesu yigishije, gushobora kudukura mu bujiji, imigenzo, ibinyoma by’amadini n’ibindi. Reba ingingo ivuga ngo: “‘Ukuri kuzabatura’ abantu mu buhe buryo?”

1 Timoteyo 2:4: “[Imana] ishaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”

Icyo usobanura: Imana yifuza ko twamenya ukuri ku biyerekeyeho kugira ngo tuzabone agakiza.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Zaburi 83:18). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze