Ibibazo bya politike bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya
Muri iki gihe abantu bafite ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye na politike. Ntibemeranya n’amategeko agira uruhare ku buzima bwabo kandi usanga bagaragaza ibitekerezo byabo bafite uburakari bwinshi. Muri leta usanga akenshi abanyamategeko n’abandi bategetsi batavuga rumwe kandi bose bakanga kuva ku izima. Uko kutabona ibintu kimwe bituma habaho imivurungano kandi bigatuma leta idakora neza ibyo yagombye gukora.
By’umwihariko ibibazo bya politike bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bifite ikintu kinini bisobanuye. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya yari yarahanuye ko igihe ibyo bibazo byari kugaragara muri ubwo butegetsi, ari bwo ubutegetsi bwo mu ijuru bwashyizweho n’Imana bwari kuza gukemura ibibazo by’abantu.
Ibibazo bya politike mu “minsi ya nyuma”
Hari ubuhanuzi bushishikaje dusanga mu gitabo cya Daniyeli cyo muri Bibiliya. Muri ubwo buhanuzi, Imana yahishuye ”ibizaba mu minsi ya nyuma.” Ibyo byerekezaga ku bintu byari kuba mu minsi y’imperuka kandi byari guhindura byinshi mu mibereho y’abantu.—Daniyeli 2:28.
Imana yatanze ubwo buhanuzi binyuze mu nzozi umwami wa Babuloni yarose. Muri izo nzozi, uwo mwami yabonye igishushanyo kinini gikozwe mu byuma bitandukanye. Daniyeli yasobanuye icyo ibigize icyo gishushanyo bisobanura uhereye hejuru ukageza hasi. Yavuze ko kigereranya uko ubutegetsi bw’ibihangange bwari gukurikirana ku isi.a Nyuma y’igihe, icyo gishushanyo cyari kurimburwa burundu n’ibuye rigereranya Ubwami bw’Imana cyangwa ubutegetsi bwashyizweho n’Imana. —Daniyeli 2:36-45.
Ubwo buhanuzi buvuga ko Ubwami bw’Imana bwari gusimbura ubutegetsi bw’abantu. Ubwo bwami ni bwo Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba, igihe yavugaga ati: “Ubwami bwawe nibuze.”—Matayo 6:10.
Ariko se, ni ubuhe buhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ibijyanye n’ibibazo bya politike? Zirikana ko amaguru y’icyo gishushanyo yari “icyuma kivanze n’ibumba” (Daniyeli 2:33). Kuba ibumba ryari rivanze n’icyuma byagaragazaga ko hari ubutegetsi bumwe bwari bugize icyo gishushanyo butari kuba bukomeye ubugereranyije n’ubundi. Mu buhe buryo? Ubuhanuzi bwa Daniyeli bubisobanura bugira buti:
Ubu buhanuzi bwari bwaravuze ko ubutegetsi bw’isi bugereranywa n’ibirenge by’icyo gishushanyo bwari guhura n’ibibazo bya politike. Abaturage b’ubwo butegetsi bari gukora ibintu byari gutuma ubwo butegetsi budakomera.
Ubuhanuzi bwa Daniyeli buri gusohora muri iki gihe
Ibirenge by’icyo gishushanyo bigereranya ubutegetsi bw’igihangange buriho muri iki gihe, ari bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza. Ni gute ibiri kuba muri iki gihe bigaragaza ko ibyo ari ukuri?
Ibyo birenge byari “icyuma kivanze n’ibumba.” Kuba bivanze bituma ubwo butegetsi budakomera (Daniyeli 2:42). Muri iki gihe ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bwatakaje imbaraga zabwo kubera kwicamo ibice. Urugero, abaturage b’ibyo bihugu bagiye bakunda guhangana kandi bakigaragambya baharanira uburenganzira bwabo. Abayobozi bananirwa kugera ku byo bemereye abaturage igihe babatoraga. Kubera ko abaturage b’ibyo bihugu batumvikana, bituma abategetsi batagera ku ntego zabo.
Ubutegetsi bwari bwarahanuwe muri Daniyeli igice cya 2
Reka dusuzume mu buryo burambuye bumwe mu buhanuzi bwa Daniyeli, tunarebe uko buri gusohora muri iki gihe:
Ubuhanuzi: “Ubwo bwami buzacikamo ibice... na bwo buzaba bufite igice gikomeye nk’icyuma.”—Daniyeli 2:41.
Ibisobanuro: Nubwo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahanganye n’ibibazo bya politike, bafite igisirikare gikomeye cyane. Ibyo bituma ibyo bakora bigira ingaruka ku batuye isi, kuko bakomeye nk’icyuma.
Uko bwasohoye
Mu mwaka wa 2023, hakozwe urutonde rw’ibihugu byakoresheje amafaranga menshi mu birebana n’igisirikare. Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza ubishyize hamwe byakoresheje amafaranga menshi aruta ayakoreshejwe n’ibindi bihugu 12 biri kuri urwo rutonde.—Stockholm International Peace Research Institute.
“Ubumwe bwa Amerika n’u Bwongereza bwarushijeho gukomera cyane n’imikoranire yabo irushaho gutera imbere cyane kurusha ibindi bihugu bibiri byakwishyira hamwe . . . Dukorera hamwe, tugashyigikirana kandi tugatabarana.”— Strategic Command, U.K. Ministry of Defence.
Ubuhanuzi: “Kubera ko amano y’ibirenge yari icyuma kivanze n’ibumba, igice kimwe cy’ubwo bwami kizaba gikomeye ikindi kidakomeye.”—Daniyeli 2:42
Ibisobanuro: Nubwo Amerika n’u Bwongereza bafite igisirikare gikomeye, bananirwa gukora ibyo bifuza byose kuko baba bagomba no kubahiriza ibyifuzo by’abaturage. Kugira ngo imyanzuro bafashe ikurikizwe hari ubwo biba bisaba ko abenshi mu baturage babyemeza.
Uko bwasohoye
“Kuba abagize guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika batavuga rumwe, bituma Amerika idakora ibyo yemereye ibindi bihugu, urugero nko mu bijyanye n’umutekano n’ubucuruzi.”—The Wall Street Journal.
“Ubu mu Bwongereza hari ibibazo byinshi bya politike bitari byarigeze kubaho. Ibyo bibazo byagiye bibangamira abanyapolitike, bigatuma batabasha gukemura ibibazo by’abaturage.”—Institute for Government.
Ubuhanuzi: “Ubwami buzivanga n’abaturage basanzwe ariko ntibizafatana.”—Daniyeli 2:43, ibisobanuro.
Ibisobanuro: Abantu batari muri politike bashobora kugira ijambo ku byo leta ikora, ariko usanga ibyo bidashimisha abayobozi.
Uko bwasohoye
“Muri iki gihe, Abanyamerika benshi ntibishimira abategetsi babayobora n’imikorere ya Politike.”—Pew Research Center.
“Muri iki gihe abaturage b’u Bwongereza batakarije icyizere ubutegetsi bwabo n’abayobozi ba politike kurusha uko byari bimeze mu myaka 50 ishize.”—National Centre for Social Research.
Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli buzasohora mu gihe kizaza
Dukurikije ibivugwa mu buhanuzi bwa Daniyeli, u Bwongereza na Amerika ni byo bihugu bizaba bitegeka isi, igihe Ubwami bw’Imana buzaba busimbura ubwami bw’abantu.—Daniyeli 2:44.
Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe bwahanuwe mu gihe kimwe n’ubwa Daniyeli, buvuga ko “abami bo mu isi yose ituwe” bazishyira hamwe kugira ngo barwanye Yehova “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,” ari yo Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:19-21). Muri iyo ntambara, Yehova azarimbura ubutegetsi bwose bw’abantu bugereranywa n’igishushanyo Daniyeli yeretswe, kandi nta gice na kimwe cy’icyo gishushanyo kizasigara.
Niba wifuza kumenya byinshi, reba ingingo ivuga ngo: “Intambara ya Harimagedoni ni iki?”
Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli buvuga ibirebana n’ibibazo bya Politike bwakugirira akamaro
Bibiliya yari yarahanuye ibibazo bya politike biri kuba muri Amerika no mu Bwongereza muri iki gihe kandi kubisuzuma bizagufasha guhindura uko ubona ibiri kuba muri iki gihe.
Uzasobanukirwa impamvu Yesu yasabye abigishwa be kutagira aho babogamira muri politike y’iyi si (Yohana 17:16). Nanone uzarushaho gusobanukirwa impamvu Yesu, umwami Imana yatoranyije kugira ngo ategeke Ubwami bwayo, yavuze ati: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” —Yohana 18:36.
Uzaterwa inkunga no kwizera ko Ubwami bw’Imana buri hafi kugira icyo bukora ku bibazo by’abantu kandi ko buri hafi kutuzanira imigisha.—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Uzagira icyizere cy’ejo hazaza kandi ntuzongera guhangayikishwa no gutekereza ko ibibazo biba hagati y’ibihugu bizarimbura isi.—Zaburi 37:11, 29.
Ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza ko ubutegetsi bwa Amerika n’u Bwongereza bigereranywa n’ibirenge by’igishushanyo, ari bwo butegetsi bw’igihange bwa nyuma buzategeka abantu. Nyuma yaho hazaza ubutegetsi butunganye butegekera mu ijuru ari bwo Bwami bw’Imana.
Kugira ngo umenye byinshi ku byo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu, reba videwo, ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?”
a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ni ubuhe butegetsi bw’ibihangange buvugwa mu buhanuzi bwa Daniyeli?”
Yehova ni izina bwite ry’Imana (Zaburi 83:18). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”