ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 11
  • Ese intiti zemera ko Yesu yabayeho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese intiti zemera ko Yesu yabayeho?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • 3 Menya ukuri ku bihereranye na Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibihamya bigaragaza ko Yesu Kristo yigeze kuba hano ku isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Yesu nyawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Tumenye “gutekereza kwa Kristo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 11
Yesu yambaye ikamba ry’amahwa

Ese intiti zemera ko Yesu yabayeho?

Hari impamvu zifatika zituma intiti zemera ko Yesu yabayeho. Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku birebana n’icyo abahanga mu by’amateka bo mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri bavuze ku bihereranye na Yesu hamwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kigira kiti “izi nkuru zavuzwe n’abantu badafite aho babogamiye, zigaragaza ko mu bihe bya kera abarwanyaga Ubukristo na bo batigeze bashidikanya ko Yesu yabayeho. Abantu batangiye kubishidikanyaho mu mpera z’ikinyejana cya 18, icya 19 cyose no mu ntangiriro z’icya 20, nabwo bashingiye ku mpamvu zidafashije” (Encyclopædia Britannica, 2002 Edition).

Mu mwaka wa 2006, hari igitabo cyagize kiti “muri iki gihe, nta ntiti zizewe zihakana ko habayeho Umuyahudi witwa Yesu mwene Yozefu. Inyinshi muri zo ziyemerera ko hari byinshi tuzi ku bikorwa bye no ku nyigisho ze.”​—Jesus and Archaeology.

Bibiliya igaragaza ko Yesu yabayeho koko. Irimo amazina y’abagize igisekuru cye n’abagize umuryango yavutsemo (Matayo 1:1; 13:55). Ibonekamo n’amazina y’abategetsi bakomeye bariho mu gihe cye (Luka 3:1, 2). Ayo makuru yose afasha abashakashatsi kugenzura ukuri kw’inkuru ziboneka muri Bibiliya.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze