ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 5
  • Nakora iki mu gihe ababyeyi banjye batanye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki mu gihe ababyeyi banjye batanye?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibintu bitatu wakwirinda
  • Ibintu bitatu wakora
  • Kuki papa na mama batanye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Iyo ababyeyi batanye bigira ingaruka ku bana
    Inama zigenewe umuryango
  • Nakora iki niba ababyeyi bajya batongana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 5
Umwana w’umuhungu warakaye uri kureba ku ruhande, igihe ababyeyi be bari gutongana.

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki mu gihe ababyeyi banjye batanye?

Kimwe mu bibazo bikomeye abakiri bato bashobora guhura na cyo, ni ugutana kw’ababyeyi babo. Ni iki wakora kugira ngo uhangane n’ako gahinda?

Muri iyi ngingo turasuzuma ibi bikurikira:

  • Ibintu bitatu wakwirinda

  • Ibintu bitatu wakora

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Ibintu bitatu wakwirinda

1. Kwicira urubanza

“Mama yambwiye ko yatangiye kugirana ibibazo na papa igihe navukaga. Ubwo rero natangiye gutekereza ko ari njye watumye ababyeyi banjye batandukana.”—Diana.

Zirikana ibi: Si wowe watumye ababyeyi bawe batandukana, ahubwo byatewe n’ibibazo bari bafitanye. Ntabwo ari wowe wateje ibibazo bafite kandi nta n’ubwo ari wowe wabikemura. Bo ubwabo ni bo bashobora kwikemurira ibibazo byabo.

“Buri wese azikorera umutwaro we.”—Abagalatiya 6:5.

2. Gukomeza kurakara

“Narakariye cyane papa kuko yahemukiye mama. Bizangora kongera kumugirira icyizere.”—Rianna.

Zirikana ibi: Birashoboka ko ukirakajwe n’ibyabaye ku babyeyi bawe, kandi rwose birumvikana. Ariko gukomeza kurakara bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe. Bishobora kugira ingaruka ku mubiri wawe no mu byiyumvo. Gukomeza kurakara ni nko kunywa uburozi, warangiza ugatekereza ko buri bwice undi muntu.a

“Reka umujinya kandi wirinde uburakari.”—Zaburi 37:8.

3. Gutekereza ko ushobora kutazagira urugo rwiza

“Njya ntinya ko nshobora kuzakora nk’ibyo papa yakoze. Njya mpangayikishwa n’uko nyuma yo gushaka no kubyara, nshobora kuzakora ikintu nk’icyo ababyeyi banjye bakoze, bikazatuma ntandukana n’uwo tuzashakana.”—Jessica.

Zirikana ibi: Kuba ababyeyi bawe baratanye, ntibisobanura ko nawe uzatana n’uwo muzashakana. Ahubwo ushobora kuvana amasomo y’ingenzi ku byabaye ku babyeyi bawe. Urugero, bishobora gutuma utekereza cyane ku mico wifuza ko uwo muzabana yaba afite. Nanone kuba ababyeyi bawe bataragize urugo rwiza, bishobora gutuma wiyemeza kugira imico yazagufasha kuba umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza.

“Buri wese ajye agenzura ibikorwa bye.”—Abagalatiya 6:4.

Umwana w’umuhungu wicaye mu ntebe ufite igisima ku kaguru, ari gukoresha mudasobwa.

Gukira ibikomere biterwa no kuba ababyeyi bawe baratanye, byagereranywa no gukira imvune. Uko igihe kigenda gihita ni ko agahinda kagenda gashira

Ibintu bitatu wakora

1. Gushyikirana. Abantu batajya bagaragaza uko biyumva akenshi bishora mu bikorwa bishobora kubangiza, urugero nko kunywa inzoga nyinshi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge. Aho kugira ngo ubigenze utyo, byaba byiza ugerageje gukora ibi bintu bikurikira:

Ganira n’ababyeyi bawe. Niba umubyeyi wawe umwe cyangwa bombi, bakubwiye ibibazo bafitanye, uzabasobanurire utuje ariko ukomeje ukuntu ibyo bibazo byabo biri kukugiraho ingaruka. Niba ubona kubavugisha imbonankubone byakugora, ushobora kwandikira ibaruwa umwe mu babyeyi bawe cyangwa se bombi.

Umwana w’umukobwa uri kwandika ibaruwa.

Ganiriza incuti yawe wizeye. Kugira umuntu ushobora kugutega amatwi ni ikintu cy’ingenzi gishobora kugufasha cyane. Bibiliya igira iti: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

Bwira Umuremyi wawe. Buri gihe uba ufite uwiteguye kugutega amatwi, ari we Yehova Imana, we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Bibiliya ivuga ko dushobora ‘kumwikoreza imihangayiko yacu yose kuko atwitaho.’—1 Petero 5:7.

  • Ni nde mu babyeyi bawe wumva waganiriza utuje kandi ubigiranye ikinyabupfura?

  • Ni iyihe ncuti yawe wizera, yaba iyo mungana cyangwa umuntu mukuru, yajya igufasha?

  • Ni ibihe bibazo wabwira Yehova mu isengesho?

Agatara.

Inama: Jya ugira aho wandika ibintu byakubayeho. Raquel wari ufite imyaka 12 igihe ababyeyi be batanaga, yaravuze ati: “Iyo bikiba ntabwo umuntu aba atekereza neza, ariko iyo ugiye wandika ibintu bikubaho buri munsi, bituma usubiza amaso inyuma, ukareba uko ugenda uhinduka. Ibyo byamfashije kugenda mererwa neza, nongera kwishima.”

2. Guhuza n’ibyahindutse

Iyo ababyeyi batanye bishobora gutuma wimuka, ugahindura ikigo wigagaho, ubuzima mwabagamo bugahinduka ndetse n’incuti zawe zigahinduka. Birumvikana ko ibyo bishobora kukurakaza, bigatuma wumva uhangayitse kandi rwose ubuzima bwawe bugahinduka burundu. Ni iki cyagufasha kumenyera iryo hinduka? Jya ugerageza kwibanda ku cyo wakora kugira ngo uhuze n’ibyahindutse.

  • Ni ikihe kintu gikomeye cyahindutse igihe ababyeyi bawe batanaga?

  • Ni iki wakora kugira ngo umenyere ibyahindutse?

“Nitoje kunyurwa mu buzima bwose naba ndimo.”—Abafilipi 4:11.

Agatara.

Inama: Jya uruhuka bihagije, urye indyo yuzuye kandi ukore imyitozo ihagije. Iyo ufite ubuzima bwiza bigufasha kwihangana kandi ugatekereza neza. Ibyo bizatuma ubasha guhangana n’imihangayiko ndetse n’ibyahindutse mu buzima bwawe.

3. Ishimire imico myiza ufite

Nubwo gutana kw’ababyeyi bawe bishobora gutuma uhangayika, bishobora gutuma umenya imico myiza ufite. Nanone bishobora gutuma wiga indi mico myiza. Jeremy wari ufite imyaka 13 igihe ababyeyi be batanaga, yaravuze ati: “Ibyo byatumye mfata inshingano hakiri kare, kuko ari njye wari mukuru. Nagombaga gufasha mama mu bintu bitandukanye kandi nkita kuri murumuna wanjye.”

Umwana w’umukobwa uri gufasha murumuna we gukora umukoro wo ku ishuri, mu gihe mama we ari gutegura ibyokurya.

Iyo ababyeyi bawe batanye bishobora gutuma ufata inshingano nyinshi mu rugo

  • Ni iyihe mico myiza waje kumenya ko ufite, igihe ababyeyi bawe batanaga?

  • Ni iyihe mico wifuza kwitoza?

‘Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana kandi bifite akamaro ko gukosora.’—2 Timoteyo 3:16.

Agatara.

Inama: Jya ugira imirongo ya Bibiliya usoma buri munsi. Amahame yo muri Bibiliya azagufasha kwitoza imico ukeneye kugira ngo ushobore kwihanganira imihangayiko uhura na yo mu buzima, urugero nko kuba ababyeyi bawe baratanye.

a Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Nakora iki ngo ntegeke uburakari?”

Icyo bagenzi bawe babivugaho

“Vuba aha, ni bwo nakiriye kuba ababyeyi banjye baratanye. Bikiba sinabyumvaga, ariko maze kuba umwangavu bwo byatangiye kundakaza. Maze kugira imyaka 18 nakiriye ibyabaye, maze ubuzima burakomeza.”—Elena.

“Ababyeyi banjye batanye mfite imyaka irindwi. Igihe nari mfite imyaka 21, nasabye papa ngo ambwire uko ibintu byose byagenze. Twamaze amasaha abiri ansobanurira uko byagenze, nanjye mubwira ingaruka byangizeho. Nubwo gutana kw’ababyeyi banjye byambabaje cyane, papa ndacyamukunda kandi nagerageje kumva ibyo yansobanuriye. Ubu nakiriye ibyabaye kandi numva mfite amahoro.”—Katelyn.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze