ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 31
  • Ese Abahamya ba Yehova ni agatsiko k’idini?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Abahamya ba Yehova ni agatsiko k’idini?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Agatsiko k’idini ni iki?
  • Gukora Ibintu by’Amabanga mu Izina ry’Umwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Ese Abahamya ba Yehova ni agatsiko k’idini ryo muri Amerika?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Abahamya ba Yehova ni bantu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ubuyobozi bwiza twabubona he?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 31
Umuhamya wa Yehova wigisha abantu gusoma no kwandika.

Ese Abahamya ba Yehova ni agatsiko k’idini?

Oya, Abahamya ba Yehova si agatsiko k’idini. Ahubwo turi Abakristo kandi dukora uko dushoboye kose kugira ngo twigane urugero Yesu Kristo yadusigiye, kandi dukurikize ibyo yigishije mu mibereho yacu.

Agatsiko k’idini ni iki?

Abantu basobanura “agatsiko k’idini” mu buryo butandukanye. Ariko reka turebe ibisobanuro bibiri abantu benshi bahuriraho iyo basobanura agatsiko k’idini icyo ari cyo. Nanone turi buze kureba impamvu tutari agatsiko k’idini dukurikije ibyo bisobanuro.

  • Hari abatekereza ko ari idini ry’inzaduka. Abahamya ba Yehova ntibadukanye idini rishyashya. Ahubwo mu birebana no kuyoboka Imana, bigana urugero n’inyigisho by’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere nk’uko bivugwa muri Bibiliya (2 Timoteyo 3:16, 17). Twizera ko Ibyanditswe Byera ari byo byagombye kutuyobora mu birebana no kuyoboka Imana.

  • Abandi batekereza ko ari idini riteje akaga, riyoborwa n’umuntu. Twebwe Abahamya ba Yehova, ntituyoborwa n’umuntu. Ahubwo tuyoborwa n’amahame Yesu yashyiriyeho abigishwa be igihe yagiraga ati ‘Umuyobozi wanyu ni umwe, ni Kristo.”—Matayo 23:10.

Abahamya ba Yehova si agatsiko k’idini gateje akaga, ahubwo abayoboke b’iryo dini bagirira akamaro bagenzi babo bahuje ukwizera n’abandi bo mu gace batuyemo. Urugero, umurimo dukora wafashije abantu benshi gucika ku ngeso zari zarababase, urugero nko gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga. Uretse ibyo, twigisha abantu bo hirya no hino ku isi gusoma no kwandika. Nanone dutabara abantu bahuye n’ibiza. Dukora uko dushoboye kose kugira ngo tugire uruhare mu mibereho myiza y’abantu, nk’uko Yesu yabitegetse abigishwa be.—Matayo 5:13-16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze