ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 69
  • Kuki nagombye gusenga?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki nagombye gusenga?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Isengesho ni iki?
  • Ese Imana yumva amasengesho?
  • Ni iki navuga mu isengesho?
  • Gusenga bituma uba incuti y’Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Uko Wagirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 69
Umukobwa ukiri muto wicaye hafi y’ikiyaga.

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki nagombye gusenga?

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 80 ku ijana by’abana bageze mu gihe cy’ubugimbi muri Amerika ari bo bonyine basenga, kandi ko kimwe cya kabiri cyabo ari bo basenga buri munsi. Nta gushidikanya ko bamwe muri bo bibaza bati: “Ese isengesho ni uburyo butuma umuntu yumva atuje gusa, cyangwa rifite akandi kamaro?”

  • Isengesho ni iki?

  • Ese Imana yumva amasengesho?

  • Ni iki navuga mu isengesho?

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Isengesho ni iki?

Isengesho ni uburyo bwo kuganira n’Umuremyi w’ibintu byose. Gerageza kwiyumvisha icyo ibyo bisobanura. Yehova ari mu rwego rwo hejuru cyane umugereranyije n’abantu, ariko ‘ntari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). N’ikimenyimenyi Bibiliya irimo amagambo yo kudutumira agira ati: “mwegere Imana na yo izabegera.”​—Yakobo 4:8.

Twakwegera Imana dute?

  • Uburyo bumwe twabikoramo ni ugusenga, kuko bidufasha kuvugana n’Imana.

  • Ubundi buryo twabikoramo ni ugusoma Bibiliya, kuko ari bwo buryo Imana ikoresha ivugana natwe.

Ubwo buryo bwombi bwo gushyikirana, bugufasha kurushaho kugirana ubucuti n’Imana.

“Kuvugana na Yehova, Imana Ishobora byose, ni cyo kintu cy’agaciro kurusha ibindi byose umuntu yakora”.​—Jeremy

“Kubwira Yehova uko niyumva binyuze mu isengesho, bituma numva ndushijeho kumwegera.”​—Miranda

Ese Imana yumva amasengesho?

Nubwo waba wizera Imana, kandi ukaba uyisenga, bishobora kukugora kwemera ko Imana yumva amasengesho. Icyakora Bibiliya ivuga ko Yehova ‘yumva amasengesho’ (Zaburi 65:2). Nanone igutumirira ‘kuyikoreza imihangayiko yawe yose.’ Kubera iki? ‘Kuko ikwitaho.’​—1 Petero 5:7.

Tekereza: Ese ujya ufata igihe cyo kuganira n’inshuti zawe magara buri gihe? Uko ni ko ukwiriye kuganira n’Imana. Jya uyivugisha buri gihe mu isengesho, kandi ukoreshe izina ryayo ari ryo “Yehova” (Zaburi 86:5-7; 88:9). N’ubundi kandi Bibiliya igusaba ‘gusenga ubudacogora.’​—1 Abatesalonike 5:17.

“Isengesho ni ikiganiro ngirana na Data wo mu ijuru, nkamubwira ibindi ku mutima byose.”​—Moises

“Mbwira Yehova amabanga yange yose, mbese nk’uko nayabwira mama cyangwa inshuti yange magara.”​—Karen

Ni iki navuga mu isengesho?

Bibiliya igira iti: “muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”​—Abafilipi 4:6.

Ese ubwo kuvuga ibibazo bwawe mu isengesho nta cyo bitwaye? Yego. Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira iti: “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”​—Zaburi 55:22.

Birumvikana ko igihe dusenga tutagombye kuvuga ibibazo byacu gusa. Umukobwa witwa Chantelle yagize ati: “ntabwo byaba ari ubucuti nyakuri ugiye uvugisha Yehova ari uko ugiye kugira icyo umusaba gusa. Nge numva kumushimira ari byo byagombye kubanza, kandi ibyo mushimira byagombye kuba byinshi na byo.”

Ibyo twashimira: Ni ibihe bintu ushobora gushimira Imana? Jya utekereza ibintu Yehova yagukoreye uwo munsi, maze ubimushimire.

“Dushobora gushimira Yehova n’ibintu byoroheje, urugero nk’ururabo rwiza tubonye.”​—Anita

“Jya utekereza ku bintu byaremwe ubona bitangaje cyangwa utekereze ku murongo wo muri Bibiliya ugukora ku mutima, maze ubishimire Yehova.”​—Brian

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Moises

“Amasengesho yacu yagombye kuba atuvuye ku mutima. Yehova aba yifuza kudufasha. Nubwo aba azi ibyo dukeneye na mbere y’uko tubimusaba, dushobora kugaragaza ko tumwiringira binyuze mu masengesho yacu.”​—Moises.

Miranda

“Isengesho narigereranya n’umugozi; Yehova akaba afashe ku ruhande rumwe nange ku rundi. Iyo musenze mubwira ibindi ku mutima, ni nk’aho ndushaho gufata kuri uwo mugozi nkawukomeza, kandi iyo Yehova anshubije, wa mugozi uduhuza urushaho gukomera.”​—Miranda.

Jeremy

“Tutabaye maso twashiduka amasengesho yacu ari ugusaba gusa. Ariko iyo dushimiye Yehova, turushaho gushimishwa n’ibyo aduha, maze tukamushimira aho kwibanda ku nyungu zacu gusa.”​—Jeremy.

Shelby

“Iyo twitoje gushimira Yehova bidufasha kuba abantu bashimira. Iyo dusenze Yehova tumushimira, bidufasha kwibanda ku migisha aduha aho kwibanda ku bibazo duhura na byo.”​—Shelby

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze