ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 136
  • Ese Mariya ni nyina w’Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Mariya ni nyina w’Imana?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ni iki twakwigira kuri Mariya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Dore ndi umuja wa Yehova!”
    Twigane ukwizera kwabo
  • Inyigisho y’ikinyoma ya 5: Mariya ni nyina w’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Dore ndi umuja wa Yehova!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 136
Mariya ateruye Yesu

Ese Mariya ni nyina w’Imana?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Oya. Bibiliya ntiyigisha ko Mariya ari nyina w’Imana, nta nubwo isaba Abakristo gusenga Mariya.a Tekereza kuri ibi:

  • Mariya ntiyigeze yiyita nyina w’Imana. Bibiliya yerekana ko atabyaye Imana ubwayo, ahubwo ko yabyaye “Umwana w’Imana.”​—Mariko 1:1; Luka 1:32.

  • Yesu Kristo ntiyigeze avuga ko Mariya ari nyina w’Imana cyangwa ko agomba gufatwa mu buryo bwihariye. Hari umugore wigeze guha icyubahiro kidasanzwe Mariya, avuga ko ahirwa kuko yabyaye Yesu. Icyakora Yesu yaramubwiye ati: “Oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.”​—Luka 11:27, 28.

  • Amagambo ngo: “Nyina w’Imana” na “Theotokos” (Uwabyaye Imana) ntaboneka muri Bibiliya.

  • Ijambo ngo: “Umwamikazi wo mu ijuru” riboneka muri Bibiliya, ntiryerekeza kuri Mariya ahubwo ryerekeza mu manakazi y’ikinyoma Abisirayeli b’abahakanyi basengaga (Yeremiya 44:15-19). Nanone birashoboka ko “Umwamikazi wo mu ijuru” yari imanakazi y’i Babuloni yitwa Ishitari.

  • Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibasengaga Mariya kandi ntibamuhaga icyubahiro kihariye. Hari umuhanga mu by’amateka wavuze ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere “birindaga guha icyubahiro kidasanzwe Mariya, kuko ibyo byari gutuma abantu bakeka ko basenga ikigirwamana.”​—In Quest of the Jewish Mary.

  • Bibiliya ivuga ko Imana yahozeho (Zaburi 90:1, 2; Yesaya 40:28). Imana ntigira intangiriro; ibyo bisobanura ko itagira nyina. Nanone Mariya ntiyari gushobora gutwita Imana kuko Bibiliya igaragaza ko itanakwirwa mu ijuru.​—1 Abami 8:27.

Mariya ni nyina wa Yesu si “nyina w’Imana”

Mariya yari Umuyahudikazi wakomokaga mu muryango w’Umwami Dawidi (Luka 3:23-31). Imana yaramutonesheje cyane kubera ukwizera kwe (Luka 1:28). Imana yaramutoranyije kugira ngo abe nyina wa Yesu (Luka 1:31, 35). Mariya n’umugabo we Yozefu babyaye abandi bana.​—Mariko 6:3.

Nubwo Bibiliya igaragaza ko Mariya yaje kuba umwigishwa wa Yesu, nta bindi bintu byinshi imuvugaho.​—Ibyakozwe 1:14.

Kuki hari abavuga ko Mariya ari nyina w’Imana?

Mu mpera z’ikinyejana cya kane, ni bwo abantu batangiye gusenga Mariya. Icyo gihe Kiliziya Gatolika yabaye idini rikomeye mu Bwami bw’Abaroma. Ibyo byatumye abantu benshi bari abapagani biyita Abakristo. Nanone kiliziya yatangiye kwemera inyigisho y’ubutatu idashingiye kuri Bibiliya.

Iyo nyigisho yatumye abayoboke ba kiliziya bumva ko niba Yesu ari Imana, ubwo Mariya na we ari nyina w’Imana. Mu mwaka wa 431 konsili ya Kiliziya yabereye muri Efeso yatangaje ko Mariya ari “nyina w’Imana.” Ibyo gusenga Mariya byogeye cyane nyuma y’iyo Konsili. Abo bantu b’abapagani bamaze kuyoboka kiliziya, amashusho n’ibimenyetso bigaragaza Mariya w’isugi byasimbujwe imanakazi z’uburumbuke basengaga, urugero nka Arutemi (Abaroma bita Diane) na Isis.

Mu mwaka wa 432 Papa Sixte wa III yategetse ko i Roma hubakwa kiliziya yitiriwe “nyina w’Imana.” Iyo kiliziya yubatswe hafi y’ahahoze urusengero rwitiriwe Lucine, imanakazi y’Abaroma y’urubyaro. Hari umwanditsi wavuze ko urwo rusengero ari ikimenyetso kigaragaza ko “Abaroma baretse gusenga imanakazi ikomeye y’abapagani, babisimbuza gusenga Mariya, nyuma y’aho babereye Abakristo.”​—Mary—The Complete Resource.

a Amadini menshi yigisha ko Mariya ari nyina w’Imana. Avuga ko Mariya ari “Umwamikazi wo mu ijuru” cyangwa Theotokos, ijambo ry’Ikigiriki risobanura “Uwabyaye Imana.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze