ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwhf ingingo 8
  • Uko mwakwitoza kwihangana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko mwakwitoza kwihangana
  • Inama zigenewe umuryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki ukwiriye kwihangana?
  • Wagaragaza ute uwo muco?
  • Tugomba kwihangana igihe tubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Mukomeze kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Nimwigane umuco wa Yehova wo kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Twigane umuco wo kwihangana wa Yehova na Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Inama zigenewe umuryango
ijwhf ingingo 8
Umugabo umaze umwanya ategereje ko umugore we arangiza kugura inkweto

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Uko mwakwitoza kwihangana

Umugabo witwa John yaravuze ati: “Abashakanye bahura n’ibintu bibasaba kwihangana buri munsi. Umuntu utarashaka ashobora kubona ko kwihangana nta cyo bimaze cyane nyamara icyo ni ikintu k’ingenzi kugira ngo umuntu agire urugo rwiza.”

  • Kuki ukwiriye kwihangana?

  • Wagaragaza ute uwo muco?

  • “Kwihangana ni iby’ingenzi”

Kuki ukwiriye kwihangana?

  • Iyo umaze gushaka ni bwo umenya neza amakosa y’uwo mwashakanye.

    Jessena yaravuze ati: “Iyo umaze igihe gito ushatse, biba byoroshye kwibanda ku makosa y’uwo mwashakanye. Iyo ukomeje kwibanda kuri ayo makosa, birakugora kumwihanganira.”

  • Kutihangana bishobora gutuma uvuga ibintu utatekerejeho.

    Carmen yaravuze ati: “Iyo mbabaye ndahubuka nkavuga ibintu ntatekerejeho. Ngiye nihangana, najya mbanza gutekereza nkamenya ibyo ngomba kuvuga n’ibyo ntakwiriye kuvuga.”

    Bibiliya igira iti: “Urukundo rurihangana” (1 Abakorinto 13:4). Ubundi abantu babiri bakundana bagombye kwihanganirana. Ariko hari igihe biba bitoroshye. John twigeze kuvuga yaravuze ati: “Kutihangana ni byo bitubangukira kuruta kwihangana kimwe n’uko bigenda ku yindi mico yose myiza. Ni yo mpamvu bisaba imihati kugira ngo umuntu akomeze kugira umuco wo kwihangana.”

Wagaragaza ute uwo muco?

  • Mu gihe habaye ikintu kigutunguye kigatuma unanirwa kwihangana.

    Urugero: Uwo mwashakanye ashobora kukubwira nabi. Iyo bigenze bityo, nawe uba wumva wahita umusubiza nabi.

    Ihame rya Bibiliya: “Ntukihutire kurakara mu mutima wawe, kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa.”—Umubwiriza 7:9.

    Uko wagaragaza umuco wo kwihangana: Jya utuza. Niba uwo mwashakanye akubwiye nabi, mbere yo kumusubiza uge wirinda kubiremereza, ubone ko atari agamije kukubabaza. Hari igitabo cyavuze ko “akenshi ibintu bitubabaza atari ibyo abo twashakanye batubwira, ahubwo ko ari ibyo dutekereza ko bashakaga kuvuga.”—Fighting for Your Marriage.

    Umugabo atombokeye umugore we wari umubwiye nabi bimera nko kongera inkwi mu muriro; umugabo arifashe ntiyasubiza umugore we wari umubwiye nabi, bimera nko kuzimya umuriro

    Nubwo uwo mwashakanye yaba agamije kukurakaza, uramutse wihanganye ntumwuke inabi, bishobora koroshya ibibazo. Wibuke ko Bibiliya igira iti: “Ahatari inkwi umuriro urazima.”—Imigani 26:20.

    Ethan yaravuze ati: “Niba wumva utangiye gufata uwo mwashakanye nk’umwanzi, uge wongera utekereze icyo wamukundiye, maze uhite umukorera ikintu kiza.”

    Bitekerezeho:

    • Iyo uwo mwashakanye agukoreye ikintu kibi cyangwa akakubwira nabi witwara ute?

    • Ubutaha uwo mwashakanye nakurakaza, uzakora iki ngo ugaragaze umuco wo kwihangana?

  • Mu gihe uwo mwashakanye ahora akora ikintu kikubabaza.

    Urugero: Uwo mwashakanye ahora akererwa maze uko umara igihe kirekire umutegereje, umujinya ukarushaho kwiyongera.

    Ihame rya Bibiliya: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose.”—Abakolosayi 3:13.

    Uko wagaragaza umuco wo kwihangana: Jya wita ku nyungu z’uwo mwashakanye kuruta uko wita ku zawe. Ibaze uti: “Nindemereza iki kibazo biragira icyo bimarira umuryango wacu cyangwa ibintu birarushaho kuzamba?” Nanone uge uzirikana ko “twese ducumura kenshi” (Yakobo 3:2). Ibyo bizajya bikwibutsa ko nawe utari shyashya.

    Nia yaravuze ati: “Hari igihe nihanganira inshuti zange kuruta uko nihanganira umugabo wange. Ntekereza ko biterwa n’uko akenshi mba ndi kumwe na we bigatuma mbona amakosa ye. Ariko iyo nihanganye bigaragaza ko mukunda kandi ko mwubaha. Ibyo bituma tubana neza.”

    Bitekerezeho:

    • Ese wihanganira uwo mwashakanye?

    • Wakora iki ngo urusheho kwihangana?

“Kwihangana ni ngombwa cyane”

Umugabo umaze umwanya ategereje ko umugore we arangiza kugura inkweto

Jessena n’umugabo we Hayden baravuze bati: “Kwihangana ni ngombwa cyane kugira ngo abashakanye babane neza. Kubera ko abashakanye baba badatunganye, ntibabura ibyo bapfa kuko n’utuntu tworoheje dushobora kubateranya. Ubwo rero, iyo utihanganiye uwo mwashakanye, ibyo bibazo bishobora kumera nk’umuswa umunga umuryango wanyu kandi amaherezo bishobora kubasenyera.”

Isubiramo: Ni iki cyagufasha kwihanganira uwo mwashakanye?

Mu gihe habaye ikintu gituma unanirwa kwihangana

Niba uwo mwashakanye akubwiye nabi, mbere yo kumusubiza uge wirinda kubiremereza, ubone ko atari agamije kukubabaza.

Mu gihe uwo mwashakanye ahora akora ikintu kikubabaza

Jya wita ku nyungu z’uwo mwashakanye kuruta uko wita ku zawe. Uge wibuka ko nawe utari shyashya.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze