12 Ariko umugabo namenya isezerano umugore we yatanze cyangwa akamenya ko yiyemeje kwigomwa ikintu runaka kandi akabirahirira, maze akabimubuza, ntibizaba bikiri ngombwa ko uwo mugore akora ibyo yiyemeje.+ Yehova azababarira uwo mugore, kuko umugabo we azaba yabimubujije.